Igihe Abayahudi basubiraga i Yerusalemu, bari bafite ibintu byinshi bagombaga gukora. Muri icyo gihe, ibibazo bari bafite byababereye inzitizi ku buryo byari gutuma bamwe bagwa, bagacika intege, ntibakore ibyo bagombaga gukora. Wabakuraho irihe somo?
Bahise bubakira Uwiteka icyotero cyangwa igicaniro, bashinga n’urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka, bashyiraho abatambyi n’ibindi bakoze byagaragazaga ko bifuza gusingiza Uwiteka nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yari yarategetse.
Ibi wabisanga mu gitabo cya Ezira mu gice cya gatatu, by’umwihariko ku murongo wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu n’uwa cumi.
Nubwo bari bafite umwete ungana utyo wo gukorera Uwiteka, nyuma y’igihe watangiye kugabanuka mu buryo buteye ubwoba ariko bitabaturutseho. Akazi kenshi bari bafite ni ko kabaye intandaro.
Ako kazi kari gakubiyemo kongera kubaka urusengero rw’Uwiteka, bakubaka amazu babamo, bagahinga kandi bagashaka ibitunga imiryango yabo. Ibi wabisoma mu gice cya kabiri cya Ezira by’umwihariko ku murongo wa 68 n’uwa 70.
Muri uko kubaka urusengero na bwo bahuraga n’inzitizi zikomeye, ibyatumaga batabasha na rimwe gutora agahenge. Abantu bo muri icyo gihugu bifuzaga kubaca intege ngo batubakira Uwiteka urusengero.
Abayahudi bahoraga bahangayikishijwe n’umutekano muke wabaga mu gihugu kuko abaturage bamwe bakundaga kwigomeka ku butegetsi, ibi bigatuma biheba bakumva batazarangiza kubaka urusengero mu mahoro. Bahoraga biteguye ko hashobora kubaho intambara, kubaka urusengero bigahagarara.
Mu mwaka wa 522 Mbere ya Yesu, abanzi babo batumye abategetsi b’u Buperesi bahagarika imirimo yo kongera kubaka urusengero rw’Uwiteka, noneho imihangayiko irikuba. Uwiteka yabagiriye impuhwe aboherereza umuhanuzi Zekariya wo kubahumuriza binyuze kuri Mwuka Wera.
Mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, Umwami Dariyo yemeye ko Abayahudi bongera kubaka urusengero, kandi atanga n’amafaranga bari gukenera. Nanone yategetse abayobozi baho kubafasha, ibyari amarira aterwa n’agahinda, bihinduka ibyishimo. Ubwo hano tugeze mu gice cya 6.
Abahanuzi bafashije Abayahudi gukomeza kwegera Uwiteka, maze bongera kubaka urusengero mu mwaka wa 520 Mbere ya Yesu, kandi barurangije hatarashira n’imyaka itanu.
Nusoma igitabo cya Ezira uzabona ko bahuye n’ibibazo byinshi by’uruva gusenya ariko bagakomeza gukorera Uwiteka bunze ubumwe. Barangije kubaka urusengero nubwo bagize ibibaca integer byinshi. Gusa hari bamwe ibibazo byateraga kugabanya umwete bagiraga, gusa ik’ingenzi ni uko bageze ku ntego.
Ese wowe ni ibihe bibazo ufite ku buryo wumva ko uzasenga bikemutse? Ntuzigere na rimwe uterwa ubwoba n’ibyo uri gucamo kuko Mwuka Wera azagukomeza. Ufite abapasiteri, abapadiri, abashehe n’abandi basutsweho amavuta bashobora kugufasha kwigarurira ikizere ugakomeza kuba hafi y’Uwiteka mu bibazo.
Uge usoma Bibiliya, uzajya ubona inkuru nyinshi zihuje n’ibihe uri gucamo.