× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta kindi dukundira Imana uretse ubwiza bwayo - Bishop Dr. Masengo

Category: Bible  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nta kindi dukundira Imana uretse ubwiza bwayo - Bishop Dr. Masengo

1Petero 5:4 "Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubwiza (crown of glory) ritangirika." Uno munsi ngeze ku ikamba rya 4, abizera bazambikwa.

Ikijyana abantu mu marushanwa ni ubwiza bw’ibikombe (cups) ndetse n’imidari bazahabwa. Ikibakomeza mu myitozo ikomeye ndetse no mu marushanwa n’ubwiza bw’ibyo bihembo. Ndetse n’amatsiko akomeye bakomeza kugira n’ayo kugororerwa ibihembo bakoreye.

Ijambo ubwiza (glory) rirashimishije cyane kuko riganisha kuri kamere (nature) ndetse n’imirimo y’Imana. Bivuga kurabagirana kwayo.

Nize ibintu 4 kuri iri kamba:

1. Iri kamba niryo rikurura abizera rikabakundisha Imana. Abantu bose dukukunda tubakundira ubwiza (Ibi birenze ishusho).

Nta kindi dukundira Imana uretse ubwiza bwayo. Dawidi ati nimushime Uwiteka kuko ari mwiza. Ubwo bwiza nibwo bwakuruye Yesaya (6) ndetse na Mose (Kuva 3). Umunsi umwe Mose yarabwibutse arayisaba ati "Nyereka ubwiza bwawe burabagirana!" (Kuva 33:18).

2. Iri kamba niryo rihumuriza abizera banyura mu bihe bikomeye byo kugeragezwa.

Umunsi Stefano yarimo aterwa amabuye niryo yabonye rimuha kwihanganira umubabaro. Nk’uko Bibiliya ibivuga neza ngo "Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana (Ibyak.7:55).

Mu gihe Paholo nawe yari mu ngoyi z’abaroma ririya kamba niryo yeretswe. Ni ko kwandika ati "Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa" (Abaroma 8:18).

Abantu baramya ibigirwamana bahishwe ubu bwiza.

3. Iri kamba riri mu byo dufitiye amatsiko. Paholo ati "ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana (Abaroma 8:19).

Yohana nawe yabigarutseho ati: "Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we (...) (1 Yoh.3:2).

4. Iri kamba niryo rizana itandukaniro. Bamwe bazazukira gukorwa n’isoni abandi kwambara ubwiza. Ubu abantu bose baracyasa...hari abiyoberanya ariko hari igihe bizasobanuka!

Ikintu cyiza gihebuje wakwambara ukaberwa n’ibyiringiro. Abafite ibyiringiro byo kubona umukiza ubu bambaye ubwiza bubanziriza ikamba ryabwo bazambikwa.

Uharanire kuzambara ikamba ry’ubwiza.

*©️📩Devotion by Dr. Fidèle Masengo*, the CityLight Foursquare Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.