× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta mukene uyirangwamo kubera ko bishingiye itsinda ryo kwiteza imbere: Menya Moriah Choir yamuritse Album ya 2

Category: Choirs  »  January 2023 »  Our Reporter

Nta mukene uyirangwamo kubera ko bishingiye itsinda ryo kwiteza imbere: Menya Moriah Choir yamuritse Album ya 2

Hari igihe abaririmbyi ba korali runaka bahuzwa gusa n’ibikorwa byo kuririmba nko kurepeta no kuririmba mu rusengero n’ahandi, ariko ntibatekereze ku cyafasha abaririmbyi gutera imbere mu bijyanye n’amikoro. Si ko bimeze kuri Moriah Choir.

Moriah Choir ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church riyoborwa na Bishop Oliva Murekatete Esther wungirijwe na Rev. Alain Numa. Ni Korari bisa nk’aho yatangiranye na Shiloh Prayer Mountain church, kera iri Torero rikibarizwa i Nyamirambo ku ryanyuma.

Mu myaka itari micye imaze mu rugendo rw’ivugabutumwa, barishimira ko bashyize hanze Album ya kabiri bise "Abakomeje Urugendo". Bayimutse mu gitaramo cy’uburyohe cyabaye ejo ku cyumweru tariki 08.01.2023 i Nyamirambo - Gitega kuri Shiloh Prayer Mountain Church.

Ni igitaramo cyagaragayemo Shiloh worship team, Shiloh choir ndetse na Voice of Angels. Iki gitaramo cyayobowe na Rev. Alain Numa nawe wungirije umushumba mukuru muri Shiloh, cyaranzwe no gusangira umutsima no gushimira abakristu batandukanye bababaye hafi.

Pastor Chantal Uwamwezi, Umuyobozi w’Ikirenga wa Moriah Choir, yashimiye Itorero ryababaye hafi, rikabakomeza, bikabatera imbaraga yo gusohora album ya mbere y’amajwi ndetse na video bikaba byaratumye icyizere ko bashoboye kizamuka bakaba bageze kuri album ya kabiri.

Bishop Oliva Umushumba Mukuru wa Shiloh yagize ati "Mu itangiriro wabonaga nta cyizere ko iyi korari izabaho kuko hari iyi yasenyutse burundu, ariko ikongera ikazuka. Twabonaga Moria rwose wapi...ariko rero ku bw’umugambi w’Imana yo yabahamagaye dore ibakoresheje iby’ubutwari".

Uko Moriah Choir yiteje imbere ubu abayigize bose bakaba ari abakire!

Amakuru Paradise.rw ifite ni uko Moriah choir yarangwagamo abatishoboye benshi ubwo yatangiraga umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo. Icyo gihe abaririmbyi bayo babaga bambaye imyenda yanditseho "Turwanye Malaria", "Twirinde SIDA", "Dukoresha udukingirizo" na "MTN Tubitayeho" n’indi myinshi.

Yabarizwagamo ababyeyi batishoboye - bamwe babaga batunzwe no gucuruza agataro, kotsa ibigori ku muhanda n’utundi tuzi duciriritse kugira ngo babashe kubaho. Birumvikana ko benshi mu bari bayigize nta bushobozi babaga bafite bwo kujya muri studio mu gukora indirimbo.

Kuri ubu Moriah choir irashima Imana kuko nta mukene ukiyirangwamo kubera ko bishingiye itsinda ryo kwiteza imbere, bakaba baratangiye uruganda rukora amasabune. Nyuma y’uko Imana ibahinduriye ubuzima binyuze mu kwishyira hamwe kwabo, bamaze gushyira hanze Album ya kabiri y’indirimbo umunani, ndetse baratangaza ko bahishiye byinshi abakunzi babo.

Bamuritse Album ya kabiri "Abakomeje urugendo"

Bishop Oliva hamwe na Moriah choir

Rev. Alain Numa Umushumba wungirije wa Shiloh Prayer Mountain Church ni we wayoboye iki gitaramo

Moriah Choir: Valentine Uwingabire (Ibumoso) Umuyobozi na Pastor Chantal Uwamwezi (Iburyo) Umuyobozi w’Ikirenga

Habaye n’umwanya wo gutanga impano

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.