× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Yuri Spiko ari guhigishwa uruhindu nyuma y’uko Putin ahuye na Kim Jun

Category: Pastors  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Pastor Yuri Spiko ari guhigishwa uruhindu nyuma y'uko Putin ahuye na Kim Jun

Umupasiteri witwa Yuri Spiko w’umurusiya yagaragaje kudashyigikira u Burusiya mu ntambara bwashoyeho Ukraine, aho agaragaza ko idakwiye, ko ibyo bukora atari byo, ndetse byaje gufata intera atangiye kuvuga ku by’intambara ibera muri Ukraine.

Uyu ni umwanzuro usa nko kwizirikaho igisasu guhita ugaragaza ko udashyigikiye u Burusiya kandi uri umurusiya uba no mu Burusiya. Abanyamatorero benshi mu gihugu cy’u Burusiya banze kugira icyo babivugaho bararuca bararumira.

Abagize ubutwari ni babiri ari bo uyu Yuri Spiko wahoze ahagarariye umuryango mugari w’aba Methodist mu Burusiya akaba nawe ubu yarahungiye muri Budage (Germany), n’uwitwa Patriarch Kirill wahoze ari umuyobozi wungirije w’itorero rya Orthodox ry’Abarusiya, nawe yaje guhita yeguzwa igitaraganya akimara gutanga igitekerezo kidashyigikira intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine.

Pasteri Yuri ni muntu ki?

Yuri Spiko ni umugabo ubarizwa mu itorero ry’Ababaptista, yatangiye kwiga mu by’iyobokamana mu 1984, aho yatangiye ari umudiyakoni gusa bitewe n’umwete itorero ryamubonanye nyuma y’umwaka umwe gusa mu 1985, yahise agirirwa icyizere agirwa Pasiteri, guhera ubwo mu idini ry’Ababatista.

Yagizwe Pasteri mukuru mu ntangiriro z’imyaka ya za 90s, mu 1993 atorerwa kuba umuyobozi mukuru w’umuryango w’Abaptista (chairman/president of the Russian Union of Evangelical Christians-Baptists), yagiriwe icyizere kuri uyu mwanya, atorerwa manda enye zose zikurikiranye.
Atangira kwigaragaza muri politike.

Mu mwaka wa 2008, ubwo u Burusiya bwagiranaga ikibazo na Georgia, Pasiteri Yuri yar akiri chairman w’umuryango w’ababaptist mu Burusiya kuko yavuye kuri izo nshingano mu 2010.

Yafashe umwanzuru ajya guhura na bamwe mu bahagarariye leta muri Georgia mu rwego rwo gushakisha uburyo ibihugu byombi byakwiyunga, ibyo bikaba bitaravuzweho rumwe ukuntu umunyamadini yakwivanga muri politiki bene ako kageni.

Uyu mugabo mu cyumweru gishize leta y’u Burusiya yasatse aho yari atuye iramubura, gusa batwara umuhungu we bajya kumufunga, baza kumurekura. Kugeza ubu ari kubarizwa mu Budage, akaba ariho ariho ari aho afite ubuhungiro.

Yuri yitangarije ko gutera Ukraine bidakurikije amategeko. Icyaha ashinja u Burusiya ni ugusenya Ukraine kandi avuga ko guceceka ntugire icyo uvuga nabyo ni icyaha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.