× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Israel Mbonyi ati: “Ubu noneho umwaka wa 2023 warangira”

Category: Artists  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Israel Mbonyi ati: “Ubu noneho umwaka wa 2023 warangira”

Kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 30 Ukuboza 2023, mu birori byo gusoza umwaka wa 2023 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame bakiriye ku meza abatumirwa barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, muri Kigali Convention Centre, Israel Mbonyi akaba yagaragaye asuhuzanya na Perezida Paul Kagame.

Amakuru Paradise yabashije kumenya ni uko Israel Mbonyi yanyuzwe cyane no guhura n’Umukuru w’Igihugu. Mbonyi yagize ati: “I met my favorite. 2023 can be closed now.” “(Nahuye n’uwo nkunda. Ubu noneho 2023 warangira.)”

Ni ubwa mbere Israel Mbonyi nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagaragaye ari kumwe na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame, bahuriye mu birori.

Uyu muhanzi Israel Mbonyi yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa muri uyu mwaka birenze ibyo yakoze byose kuva yatangira umuziki we mu myaka ya za 2014.

Yatwaye ibikombe bibiri mu gihe kimwe, mu bihembo bitangwa na Radiyo-Televiziyo Isango byitwa IMA 2023 (Isango na Muzika Awards 2023), birimo icy’umuhanzi w’umugabo witwaye neza kurusha abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2023 kandi yari ahanganye n’abandi baririmba indirimbo z’Isi;

Ndetse n’igihembo cy’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda witwaye neza. Impamvu ari mu Rwanda, ni uko muri ibi bihembo hari hongewemo n’abitwaye neza mu gihugu cy’u Burundi.

Mu mpera z’uyu mwaka, Israel Mbonyi yakoze amateka yisubiramo, ku nshuro ya kabiri yuzuza inzu yagenewe imyidagaduro izwi ku izina rya Kigali BK Arena, mu gitaramo yakoze kuri Noheri, ku itariki 25 Ukuboza 2023 yise Icyambu Live Concert Edition II.

Akandi gahigo Israel Mbonyi yakoze muri uyu mwaka wa 2023 ni ugukora indirimbo ikamamara ku rwego rw’Isi. Indirimbo ye "Nina Siri" iri mu rurimi rw’Igiswahili, yarakunzwe bihebuje dore ko imaze kurebwa na Miliyoni 28 mu mezi 6 gusa imaze kuri Youtube.

Perezida Paul Kagame ni umuperezida ukunda abantu bakorana umwete baharanira iterambere ndetse no kudasubira inyuma. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori barimo na Israel Mbonyi, Perezida Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo atemerera Abanyarwanda gusubira inyuma.

Israel Mbonyi na we ntajya asubira inyuma mu murimo we wo kuririmba, akaba ari yo mpamvu biri kuvugwa ko mu gihe bahuzaga ibiganza ashobora kuba yashimirwaga ibikorwa by’indashyikirwa yakoze muri uyu mwaka.

Israel Mbonyi yishimiye cyane guhura na Parezida Kagame

Israel Mbonyi ari mu bahanzi batandukanye bahuye na Perezida Kagame

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.