× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Justin Hakizimana arasaba ko hakorwa ibiterane byo kwamagana abo yise ’abapfumu bo mu nsengero’

Category: Ministry  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Pastor Justin Hakizimana arasaba ko hakorwa ibiterane byo kwamagana abo yise 'abapfumu bo mu nsengero'

Pastor Justin Hakizimana, umuhanzi unashumbye itorero ryitwa "Imbaraga z’umucyo wa Krsto, arasaba ko hakorwa ibiterane byo kwamagana abo yise ’abapfumu bo mu nsengero’.

Yabitangaje ubwo yatangaga umuti urambye wakomora intama z’Imana zakomerekeye mu nsengero ndetse ndetse zabura abazikurikirana bikarangira zishoye mu buzererezi. Yavuze ko ahanini biterwa n’abashumba batagira umutima wa gishumba ndetse hakaba n’abakoresha imbaraga z’umwanzi satani mu cyimbo cy’imbaraga z’Imana.

Pastor Justin Hakizimana akaba n’umuhanzi ushumbye itorero ryitwa "Imbaraga z’umucyo wa Krsto, yavuze ko aya madini abatiza abakristo ntabahe amakarita ntanabandike mu bitabo ngo abakurikirane byongera ubuzererezi.

Yavuze ko ku kuba hari abahanuzi binjiranye mu murimo w’Imana ibyaha ubusanzwe aba ari abapfumu bari barabuze ibyangombwa by’ubupfumu babibonera mu nsengero bahakomereza ubupfumu dore ko bafite amahembe abereka.

Yavuze ko abo bapfumu bageze mu matorero bazimya abahanuzi. Akaba yatanze umuti wo gukora ibiterane byinshi by’ubukangurambaga bugamije kwamagana aba bapfumu bo mu nsengero nk’uko habaho ibiterane byo kwamagana ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Pastor Justin Hakizimana yavuze ko umuti awubona mu biterane byinshi byakorwa hagamijwe kwamagana abapfumu biyaitirira ubuhanuzi bagasambanya intama nk’uko habaho igiterane cyo kwamagana ibiyobyabwenge.

Ibyo Pastor Justin Hakizimana yatangaje ko hari ’abapfumu bo mu nsengero’, byanakomojweho na Apotre Sostene Serukiza ubwo yari mu giteraane cyahuje abapasiteri bo muri Kigali, akaba yaravuze ko bibabaje kuba hari abapasiteri bafite amahembe n’imbaraga z’umwijima bakoresha aho kwisunga imbaraga z’Imana ishobora byose.

Pastor Justin Hakizimana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.