× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Kwizera Fidele yinjiye mu mwaka wa 2026 ari mu banyabigwi

Category: Pastors  »  1 month ago »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Kwizera Fidele yinjiye mu mwaka wa 2026 ari mu banyabigwi

Nyuma ya manda za Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, hari hashize igihe kitari gito hatabayeho gusengera abashumba muri ADEPR. Byatumye Pastor Kwizera Fidele yinjira mu mwaka wa 2026 ari mu banyabigwi.

Ibi ni amashimwe arimo no kubaka ibigwi kuri Pastor Kwizera Fidele, wahawe inshingano z’ubushumba na Rev. Ndayizeye Isaie mu cyumweru cyabanjirije yubire y’imyaka 85 itorero rimaze ribonye izuba.

Rev. Ndayizeye ari kubaka ibigwi muri iri Torero rya ADEPR, kuko yakoze ibikorwa byari byarananiye abandi bamubanjirije.

Pastor Kwizera Fidele yabaye umuririmbyi wa Korari Penuel yo muri ADEPR Rukurazo, muri Paruwasi ya Remera, yamenyekanye icyane ikaba yaranahawe igihembo muri Sifa Rewards cyatanzwe na Isange Corporation.

Pastor Kwizera Fidele, umwe mu bakozi b’Ururembo rwa ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yasengewe hamwe n’abapastori b’abagore mu muhango wabereye i Gihundwe, uyobowe na Rev. Isaie Ndayizeye.

Bimwe mu byo abanyetorero bafataga nko kurota ku manywa y’ihangu byaje kugeragezwa birangira bishyizwe mu bikorwa.

Pastor Kwizera Fidele ni umwizerwa wari ufite izindi nshingano mu Rurembo rwa ADEPR Gihundwe, ari na ho ubutumwa bwiza bwahereye mu mwaka wa 1940, hakaba imparutso bugakwira igihugu.

Nyuma y’amateka maremare yaranze ADEPR, harimo n’ayo kutemera impinduramatwara, ubu Pastor Kwizera Fidele na we ari mu bazajya bibukwa ku gikorwa cy’indashyikirwa kirimo gusengera bwa mbere muri ADEPR mu myaka 85 abashumba b’abagore. Nibizihiza imyaka 100, azaba yibukwa mu banyabigwi.

Paradise yifurije Pastor Kwizera Fidele inshingano nshya n’umwaka mushya muhire wa 2026 w’ibigwi, ndetse n’amashimwe ku muryango we.

Pastor Kwizera Fidele na Rev. Ndayizeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.