Martin Ssempa yavute mu mwaka 1968 akaba ari pasiteri wo muri Uganda, akaba ari nawe washinze Itorero rya Makerere Community Church.
Uyu mupasiteri Martin Ssempa, yaje kumenyekana bwa mbere mu mwaka wa 2010, nyuma ya videwo yerekanaga mu rusengero rwe, yanga kuryamana kw’abahuje igitsina, yagiye ahagaragara.
Ssempta wavukiye mu karere ka Masaka, muri Uganda, afite n’ubwenegihugu bwo kuba Umunyamerika. Uyu mukozi w’Imana ntavuga rumwe na Papa Francis ku bijyanye no guhesha umugisha muri Afurika ababana bahuje ibitsina.
Papa Francis avuga ko Abanyafurika ari ’urubanza rudasanzwe’ iyo bigeze ku migisha ya LGBT ati: "Urubanza rudasanzwe ni Abanyafurika: kuri bo kuryamana kw’abahuje igitsina ni ikintu ’kibi’ ukurikije umuco, ntibabyihanganira".
Ni mu gihe Ssempta yagize ati “Ariko twese turi abanyabyaha. Kubera iki twakora intonde z’abanyabyaha bajya mu rusengero n’abadakwiye kurujyamo? Ubu si ubutumwa bwiza.”
lbi byose yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter yamaganira kure ibyo guhesha umugisha aba banyabyaha. Anavuga ko Papa Francis agiye gutangira guca ibice muri kiliziya yo muri Afurika.
Ssempta afite umugore witwa Tracey Ssempa ndetse n’abana 5 aribo: Pablo Ssempa, Yosiya Ssempa, Arielle Ssempa, Maokay Ssempa, Abigail Ssempa.
Uyu mupasiteri yize muri Kaminuza ya Makerere (BA), Kaminuza ya Cairn (MA), akaba akunze kumvikana arwanya abaryamana bahuje ibitsina.