× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Nyiraneza Thérèse uyobora Umuryango Itabaza ry’Amahanga yerekeje mu gihugu cy’u Burundi

Category: Ministry  »  February 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Nyiraneza Thérèse uyobora Umuryango Itabaza ry'Amahanga yerekeje mu gihugu cy'u Burundi

Pastor Nyiraneza Thérèse, yerekeje mu gihugu gituranyi cy’u Burundi mu rugendo rw’ivugabutumwa.

Pastor Nyiraneza Thérèse ni Umushumba Mukuru w’Umuryango Itabaza ry’Amahanga uzwi kuba afite umuhate wo gufasha urubyiruko kwirinda kujya mu biyobyabwenge no gufasha abakinnyi b’umupira w’amaguru kutijandika mu bupfumu.

Aganira na Paradise.rw, Pastor Nyiraneza Thérèse mbere yo kujya i Burundi, yakomoje ku ngaruka za Covid-19. Yagize ati "Icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora, ibikorwa twakoraga by’ivugabutumwa mu bakinnyi b’umupira w’amaguru [ntibyakomeza] ".

Abajijwe icyo bari gukora kuko Icyorezo cyagenje make, yagize ati "Turi gutegura kongera kwegera ababishinzwe nka FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ngo dufashe urubyiruko ruve mu byaha bakizwe neza".

Yanaboneyeho kudutangariza ko agiye i Bujumbura aho yatumiwe mu giterane cy’abagore mu kubaganiriza ku by’umuryango dore ko bitameze neza mu bihe nk’ibi aho Ingo zisenyuka ku bwinshi.

Pastor Nyiraneza Thérèse Umuyobozi Mukuru wa Minisiteri Itabaza ry’Amahanga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.