Umunsi w’uwa Gatanu ntiwazibagirana mu buzima bwa Pastor Rugamba Erneste. Ni umunsi avuga ko yiboneye Imana n’amaso ye, ubwo yamukoreraga igitangaza gikomeye cy’uburinzi n’umugisha, ikarokora umukobwa we mu buryo bw’igitangaza rwose.
Ni inkuru y’ishimwe ryimbitse ry’umukozi w’Imana, Pastor Rugamba Erneste, wavuze ko yiboneye n’amaso ye imbaraga z’Imana zikora ibitangaza ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025 aho Imana yamurokoreye umukobwa we impanuka ikomeye cyane.
Uyu mukozi w’Imana avuga ko icyo gitangaza cyabaye ubwo umukobwa we [Alcove Abacu] wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye (S2) muri GS Nduba TSS yari ari mu gikoni ari kuvanamo ibyombo, maze igikoni kiragwa cyose, nticyamugwira.
Yagize ati: “Imana inkoreye igitangaza gikomeye, ikijije umukobwa wanjye, igikoni kiguye akirimo ariko Imana iramukingira, ararokoka nta n’ikintu yabaye. Imana yerekanye ko ikiri Imana ikiza, itabara kandi ikirinda abana bayo.”
Pastor Rugamba Erneste yagaragaje ko umutima we washegeshwe cyane, ariko Imana yongeye kumwereka ko ari Yo ifite ijambo rya nyuma mu buzima bw’abayo.
Pastor Rugamba Erneste, nyuma yo kubona uburyo Imana yamurinze urupfu rw’umwana we, yanditse amagambo yuje amarangamutima n’ishimwe ku rukuta rwe rwa WhatsApp, agaragaza uko umutima we wuzuye ishimwe ku Mana.
Yagize ati: “Mana ushimwe, mbonye uburinzi bwawe koko, ntujya usinzira ngo uhunikire. Uturinze amarira kuba Alcove Abacu, agihumeka nta ruhare na ruto kuri njye, ishimwe ni iryawe Mwami.”
Yagaragaje ko yabonye Imana mu buryo bw’umwihariko, nk’Umurinzi udasinzira, utajya wibagirwa abayo. Yumvikanishije ko n’iyo abantu batabona uburyo Imana ikora, igihe cyose iba ihari, ikabagarurira ituze n’amahoro mu gihe ibigeragezo byari bikomeye.
Pastor Rugamba Erneste ni umuvugabutumwa w’ijambo ry’Imana uzwi cyane mu Rwanda kubera uburyo akunda gusangiza abantu ubuhamya bw’imirimo ikomeye Imana yakoze mu buzima bwe.
Uyu mushumba usanzwe ari umunyamakuru wa Paradise ndetse agatanga n’ibiganiro kuri BTN Tv bijyanye n’Umuryango, azwi nk’umukozi w’Imana wicisha bugufi, ukunda gusenga kandi ugira umutima wo gufasha abandi gukomeza kwizera Imana mu bihe byose.
Afite izina rikomeye mu bakunzi b’ibiterane n’ibiganiro by’iyobokamana, aho akunze gutumirwa mu nsengero zitandukanye kuvuga ubutumwa bw’ihumure n’ukwizera. Ni umwe mu bantu bakunze kuvuga ko ubuzima bwabo ari igihamya cy’uko Imana igikora ibitangaza.
Pastor Rugamba Erneste hamwe n’umukobwa we warokotse impanuka
Pasteur twifatanije nawe gushima Imana! Kdi nakomeze kuyinambaho umuhatiwe si uwubusa izakomeza kumugororera