× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umugabo wishe aba-producers babiri ba Gospel yatewe urushinge rwica nk’igihano yakatiwe

Category: Artists  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umugabo wishe aba-producers babiri ba Gospel yatewe urushinge rwica nk'igihano yakatiwe

Umugabo w’Umunyamerika witwa James Broadnax yahawe igihano cy’urupfu ku wa 30 Mata 2026, aho yaterewe urushinge rwica muri gereza ya Leta ya Texas azira kwica aba-producers babiri ba Gospel.

Ibi byabaye nyuma y’imyaka igera kuri 18 yari amaze akatiwe urwo gupfa azira uruhare rwe mu iyicwa ry’abatunganya indirimbo za Gospel babiri.

Abo bishwe ni Stephen Swan w’imyaka 26 na Matthew Butler w’imyaka 28, bishwe mu 2008 mu mujyi wa Garland, Texas, ubwo Broadnax na mubyara we Demarius Cummings bari bagiye kwiba imodoka.

Nk’uko byagaragajwe mu rubanza, abo bagabo bombi bari banyoye ibiyobyabwenge, maze mu kavuyo kabaye, abo ba producer bararaswa barapfa.

Nyuma y’icyo gikorwa, Broadnax yemeye icyaha ndetse anatangariza itangazamakuru amagambo akakaye, ibintu byaje gukoreshwa nk’ibimenyetso mu rukiko.

Mu gihe cyo kumugenera igihano, abashinjacyaha bakoresheje n’amagambo ya rap Broadnax yari yaranditse akiri umusore, bavuga ko agaragaza kamere y’ubugizi bwa nabi. Ibi byagize uruhare mu kumwemeza nk’umuntu ushobora kongera gukora ibyaha, bityo akatirwa urwo gupfa.

Gusa mu minsi ya nyuma mbere y’uko yicwa, habonetse amakuru mashya: mubyara we Cummings, wakatiwe gufungwa burundu, yaje kwemera ko ari we wakoze ubwo bwicanyi, avuga ko Broadnax yemeye kwikorera icyaha.

Nanone kandi, byagaragajwe ko ADN yabonetse ku mbunda yakoreshejwe ihuye na Cummings gusa.

Nubwo ibyo byari byitezweho guhindura icyemezo, Urukiko rw’Ikirenga ntirwemeye ubujurire bwe, ruvuga ko ibyo birego byari byaratinze gutangwa kandi nta mpamvu ihagije yatuma igihano gihagarikwa.

Urubanza rwa Broadnax rwateje impaka zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ku ikoreshwa ry’amagambo ya muzika nka rap mu nkiko, aho bamwe bavuga ko ubuhanzi budakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’icyaha.

Nubwo hari abamushyigikiye basabaga ko igihano cye gihagarikwa, cyane cyane abahanzi n’abanyamategeko, ubuyobozi bwa Texas bwakomeje gahunda yo kumwica, bityo igihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa.

James Broadnax yahawe igihano cy’urupfu ku wa 30 Mata 2026, aho yatewe urushinge azira kwica aba-producers babiri ba Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.