Ni ubwa mbere ageze mu Buhinde ariko ibyo yaboneyeyo byamuteye agahinda kenshi mu mutima, ni ko kubwira Paradise.rw ko igihe ari iki ngo abanyamadini bahaguruk n’ingoga bajyane ubutumwa mu bwiza mu mahanga kuko benshi bakeneye kumenya Imana.
Pastor Rumenera avuga ibi agendeye ku kuba yarasanze abaturage benshi b’u Buhinde batazi Imana, ahubwo bakaba basenga inka. Aganira na Paradise, yagize ati "Uzisanga mu muhanda wa kabulimbo ntawayigonga, leta yakumerera nabi cyaane!" Yongeyeho ati "Inka n’imana kuba Hindu!!".
Willy Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda, yageze muri India kuwa 08/05/2023, akaba azahava kuwa 17/05/2023. Ni urugendo rw’ivugabutumwa arimo muri kiriya gihugu nk’uko abisobanura ati "Nagiye guhugura aba pasteurs baho ku ivugabutumwa rigezweho muri 21st century".
Akomeza avuga kandi ko yagiye mu Buhinde mu rwego rwo "kwigisha abanyeshuli ba Bibliya bazatangiza amatorero vuba muri India".Nyuma yo gusanga mu Buhinde hariyo umubare muto cyane w’abakisto, Pastor Rumenera aratanga ubutumwa ku banyamadini, ati "Nabwira abanyamadini nitugende tuvuge ubutumwa bwiza ku isi hose".
Kuri ubu igihugu cy’u Buhinde ni cyo gitumwe cyane ku Isi kuko cyamaze guca ku Bushinwa. Imibare igaragaza ko u Buhinde butuwe n’abaturage 1,418,607,543 kuva mu kwezi kwa Mata 2023 "India yagize abaturange benshi kurusha China". Ni umubare munini cyane kko ungana na 1/7 cy’abatuye Isi yose.
Buzuye Umwuka Wera ubwo bari basuwe na Pastor Willy Rumenera
Mu rwego rw’amadini n’imyizerere, 80% by’Abahinde ni aba Hindu, bamwe twavuze basenga inka, ntibashobora kurya inyama z’inka kuko bafata inka nk’imana yabo. 13% ni Islam ndetse umubare wabo uri kuzamuka cyane. Abagera kuri 2.3% ni bo bakriso.
2% ni aba Sikhism, (Punjab region), 1% ni aba Buddhist (in the Maharashtra area), 0.4% ni ba Jainism (in the regions of Maharashtra, Rajasthan, Gujarat, and major cities) naho 1.6% ni abandi basigaye Other (Judaism, Zoroastrianism, Bahá’í, tribal religions).
Mu idini ry’Abahindu, inyamaswa zose bazifata nk’izera, ariko inka ni isumbya agaciro izindi nyamaswa zose. Ni ukubera ko inka n’abantu buhurira kuri byinshi. Urugero, Ifumbire y’inka yometse ku nkuta z’amazu, ndetse ikanacanwa mu gikoni.
Amata n’ibikomoka ku mata ni ingenzi cyane ku biryo byo mu Buhinde, bityo inka ni inyamaswa yera. Nubwo kurya inkoko, umwana w’intama, n’amafi ni yo Abahindu barya cyane, ariko ntibashobora kurya inka.
Pastor Willy Rumenera uri kubarizwa mu Buhinde ni Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda (National Director Rwanda) ndetse akaba n’Umuyobozi wa Teen Challenge mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Regional Detector). Ni we watangije Comfort My People Rwanda ikorana n’umuyango mpuzamahanga w’abanyamerika.
Tariki 24/08/2002 ni bwo Pastor Willy yashakanye na Mukamisha Antoinette bafitanye abana batanu: Abahungu batatu n’Abakobwa babiri n’undi mwana umwe barera. Uyu mupasiteri yakoreye umurimo w’Imana muri Christian Life Assembly (CLA Nyarutarama) ndetse na Isoko Ibohora ku Gisozi.
Rumenera Willy yimikiwe bwa mbere kuba Pasiteri mu gihugu cy’u Burusiya mu mwaka w’2000 ubwo yigagayo amasomo ya Bibiliya [Theology]. Ni igihugu yamazemo imyaka itanu. Yongeye gusengerwa bwa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yigagayo ibijyanye n’Imiyoborere muri za 2004-2006.
Avuga ko umuntu wa mbere afatiraho urugero ari Yesu, gusa akongeraho ko ari urugendo rutoroshye kugira ngo abigereho, ati “Ndacyafite urugendo rurerure”. Yavuze ko ibintu yigira kuri Yesu Kristo,ati “Mukundira ibintu bibiri; urukundo no kwizera”.
Pastor Rumenera hamwe n’abahindekazi b’abakristo bitabiriye ivugabutumwa yakoreye mu Buhinde
Mu 2012 ni bwo Pastor Rumenera yatangiye gukorana na Teen Challenge. Mbere y’uko akorana n’uyu muryango mpuzamahanga, yari Umuyobozi Mukuru wa Gikristo witwa Comfort People Ministry ndetse akaba ari nawe wawutangije.
Yaje kuganira na Teen Challenge yo muri Amerika, bahuza imbaraga na cyane ko intego zabo bombi ari zimwe – ivugabutumwa rigamije kurwanya ibibyobwenge. Ajya gutangira iri vugabutumwa, hari mu 2012 ubwo yari yasuye abagororwa bo muri Gereza ya Kimironko.
Icyo gihe yasanze benshi mu rubyiruko rwagororerwaga muri iyo gereza ari urwaziraga gukoresha ibiyobyabwenge, ahita agambirira gutangiza ibikorwa byo gusaba urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kuko bifite ingaruka nyinshi ku buzima bwabo ndetse no ku miryango yabo.
Pastor Willy hamwe n’Abanyeshuli yahuguye mu Buhinde
Yishimiye amafunguro yakirijwe mu Buhinde, gusa mu rwenya rwinshi yavuze ko urusenda rwari rumukozeho. Yanditse kuri Whatsapp Status ye ati "Indian’s food is too spicy. Urusenda ruranyishe hano mu Buhinde".