Patient Mugisha For Sure ni umwe mu ba-producer b’inararibonye wagize uruhare rukomeye mu kuzamura amashusho ya Gospel binyuze muri TFS, akaba yarageze kuri urwo rwego avuye muri comedy.
Mugisha Patient wahoze uzwi cyane ku izina rya Patient Picture, ubu akaba ari Mugisha Patient For Sure, ni umwe mu bamaze kubaka izina rikomeye mu itunganywa ry’amashusho y’indirimbo za Gospel mu Burundi no mu Rwanda.
Uyu musore wabaye no mu Mugi wa Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigaragaje nk’inkingi ya mwamba mu kuzamura ireme ry’amashusho y’indirimbo zihimbaza Imana. Ubu ni umwe mu bayobozi ba label Trinity For Support (TFS), aho ashinzwe gufasha abahanzi gutunganya amashusho meza kandi ku gihe, ibintu avuga ko abikora nk’umusanzu we mu ivugabutumwa.
Mu rugendo rw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, igihangano cyiza ntikiba gihagije, ahubwo hakenerwa n’ubufatanye bw’abantu bafite ubushake, ubunararibonye n’umutima wo gukorera Imana.
Muri urwo rwego, Trinity For Support (TFS), label isanzwe izamura abahanzi ba Gospel mu Rwanda, yashyizeho gahunda yo gukemura ikibazo cy’itinda ry’amashusho y’indirimbo ndetse no kongera ireme ryayo, izana mu Rwanda umwe mu ba-producer bakomeye mu karere: Patient Mugisha For Sure.
Uyu mugabo wigeze kumenyekana nka Patient Picture yatangiye urugendo rwe mu byo gufata amashusho mu 2016, ubwo yakoraga amashusho y’imikino y’urwenya (comedy), agafatisha telefone, ndetse agakoresha porogaramu z’ubuntu mu gukora “montage”. Aganira na Paradise yagize ati: “Nabifataga nko kwikinira kuko nta bikoresho bifatika nari mfite, ariko umutima wo gukora wari undimo.”
Kubera iki yakunze gukorana na TFS?
Patient Mugisha avuga ko gukorana na TFS bimuteye ishema, kuko bamwakiriye nk’umuryango. Ati: “Ni nk’aho mba ndi mu rugo.” Yongeraho ko TFS ari aho umuntu yumva afashijwe, yubahwa kandi akitabwaho. Avuga ko abahanzi n’abandi bayigana bose bishimira uburyo bafashwa mu buryo burimo ubunyamwuga, gukorana neza no gushyira imbere Ubutumwa Bwiza.
Umusaruro w’ivugabutumwa n’ubuhanga: Impamvu nyamukuru TFS ari ahantu heza ku bahanzi
Patient atangaza ko TFS ari label idasanzwe kuko ifasha umuhanzi wese wagize inzozi zo gukora umuziki ufite ireme, ariko cyane cyane ikita ku mashusho n’uburyo ashyirwa hanze. Ati: “Ntibagira uburangare, bagira ishyaka mu byo bakora, kandi bakorana n’abahanga, ibintu bituma ubuhanga bw’umuhanzi bugaragara neza.”
Avuga ko gufatanya na TFS bitandukanye cyane n’ukuntu abahanzi bakoraga i Burundi aho yaturutse, kuko mu Rwanda abahanzi bagira amahirwe menshi, harimo:
• Uburyohe bwo kumvikana n’abantu batitaye ku moko;
• Iterambere mu ikoranabuhanga rifasha mu gutunganya amashusho agezweho;
• Umubare munini w’abahanzi ba Gospel, bityo ugasanga no ku rwego rw’ishoramari n’itangazamakuru ibintu byihuta.
Aho Imana yamukuye n’impamvu yahisemo Gospel
Mu buhamya bwe, Patient avuga ko impamvu nyamukuru yahisemo gukora amashusho y’indirimbo za Gospel ari uko ari Umukristo kandi asanga ari bwo buryo bwiza bwo gukorera Imana. Ati: “Indirimbo z’isi ni iz’isi, ariko ndi uwa Kristo, ngomba gukorera Imana binyuze mu mpano yampaye.” Yongeraho ko Imana yamuhaye umutima wo kwihangana ndetse ikamugirira neza mu rugendo rwe, ibyo byose bikaba ari impamvu yo gukomeza kuyikorera atizigamye.
Uko yize gufata no gutunganya amashusho
Patient Mugisha For Sure ntabwo yize gufata amashusho mu ishuri ryihariye, ahubwo yigishijwe n’ubuzima. Yatangiye kwifashisha YouTube ndetse n’amahugurwa yagiye ashaka ku giti cye. Ati: “Namaze igihe nkorera ku mashini ntazi, ariko umutima wo gushaka kumenya ni wo wangiriye akamaro.”
Nyuma yaho, yagiye akorana n’amatsinda atandukanye yo gukora amafilimi n’ama-comedy, kugeza ubwo yaje kugera ku rwego rwo gutunga ibikoresho bye ndetse agatangira no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi.
Inzira y’urugendo yanyuzemo
Patient yavutse i Kalemie muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yize kandi akorera indirimbo ye ya mbere ariko itari iya Gospel. Yaje kwimukira muri Uganda mu 2019, nyuma ajya gutura i Bujumbura mu Burundi, aho yagiriye izina. Gusa icyorezo cya COVID-19 cyaje guhagarika byinshi, aza kuza mu Rwanda ari ho yabonye umwanya wo kurushaho kwagura impano ye.
Patient Mugisha For Sure ni urugero rwiza rw’uko impano, ukwihangana, n’icyerekezo bifatanyijwe n’amasengesho bishobora gutuma umuntu agera kure. Ubufatanye bwe na Trinity For Support ni igihamya cy’uko Imana ikoresha inzira zitandukanye mu guteza imbere impano z’abayikunda kandi bayikorera.
Aha yari muri RDC i Kalemie
Aha yari muri Uganda
N’aha yari muri Uganda yitwa Patient Picture kugeza 2022, ari na ho bamwise Patient for Sure abyiswe n’abandi ba videography bakoranaga
Patient for Sure arakataje mu rugendo rwo gufata amashusho afite ireme ku rwego mpuzamahanga
Kuri ubu ari gukorana na Trinity for Support (TFS), label yubatse izina mu bunyamwuga no bunyangamugayo