× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RPCC Bugesera yongeye gutegura igiterane “Thanksgiving Conference” cyamuritse Bella Kombo mu Rwanda

Category: Ministry  »  4 months ago »  Our Reporter

RPCC Bugesera yongeye gutegura igiterane “Thanksgiving Conference” cyamuritse Bella Kombo mu Rwanda

Ikintu kitazibagirana mu mateka ya Gospel ni ukuba Bella Kombo - umuramyi mpuzamahanga yarataramiye bwa mbere mu Rwanda mu giterane cya RPCC Bugesera, kuva ubwo agatangira gutumirwa n’izindi nsengero kugera ku gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare barimo Rene na Tracy.

Bella Kombo ni umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo "Mungu Ni Mmoja" yakoranye na Evelyn Wanjiru & Neema Gospel Choir, ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 26 kuri Youtube mu mwaka umwe. Ndetse imaze kumuhesha ibikombe n’ubutumire bwinshi.

Ubwo yataramiraga bwa mbere mu Rwanda, mu giterane cya RPCC Bugesera, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abari muri Miliyoni 8 gusa, none yamaze kuba ibendera ry’umuziki we, iramamara cyane yaba mu Rwanda, Kenya, Tanzania n’ahandi. Ni umusaruro urimo n’uwashibutse ku mugisha yakuye muri RPCC Bugesera.

Icyo giterane gikomeye cyamuritse mu Rwanda zahabu iri muri Bella Kombo kigiye kongera kuba ndetse kinyotewe na benshi ku bw’igihe by’umwuka bikiranga. Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Kanama 2025, Itorero Revival Palace Community Church rikorera mu karere ka Bugesera rizakira iki giterane gikomeye cyiswe “Thanksgiving Conference 2025”.

Iki giterane kigamije gushimira Imana ku byo yakoze no kuyegera mu buryo bwimbitse, binyuze mu masengesho, kuramya, no kumva ijambo ry’Imana. Iki giterane gifite insanganyamatsiko ikubiye muri Zaburi 126:3 igira iti: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye.” Ni amagambo yuzuye ishimwe, agaragaza umutima w’abateguye iki giterane—gushima Imana ku byiza yakoze no gutegura imitima ku byo igiye gukora.

Itorero Revival Palace Community Church ryatangaje ko iki ari igihe cy’umwuka, aho abantu bose bahamagarirwa kuza kwifatanya mu mashimwe no mu gikorwa cyera cyo kwegera Imana. Bagize bati: “Ni undi mwanya wo kwibuka ibikomeye Imana yakoze no kuyishimira. Nimuze twegere Uwiteka tumushimire! Mwese murahawe ikaze.”

Iki giterane kizaba kirimo ibice by’ingenzi bitatu bizaranga iminsi yose:

1. Amasengesho (Prayer Sessions): Buri munsi hazaba ibihe byihariye by’amasengesho mu gitondo no nimugoroba. Hazasengerwa ibyifuzo by’abantu ku giti cyabo, imiryango, igihugu, itorero n’ubuzima bw’umwuka. Ni igihe cyo gusaba, gushimira, kwihana no kwegerana n’Imana ku rwego rwo hejuru.

2. Guhimbaza no Kuramya (Praise and Worship): Kuramya no guhimbaza Imana bizaba biri ku isonga, binyuze mu ndirimbo, igitaramo cyuzuye impagarike y’Umwuka Wera. Ibi bizayoborwa n’itsinda Healers of the Broken Hearts, rizwiho kuramya mu buryo buhamya, buvura imitima no kugarura ibyiringiro mu mitima y’abantu.

3. Ijambo ry’Imana (The Powerful Word of God): Ijambo rizigishwa n’abigisha mpuzamahanga, barimo: Bishop Dr. Daryl Forehand na Apostle Dr. M Rueal McCoy, Sir
Aba bakozi b’Imana bazakirwa na Pastor Dr. Ian Tumusiime, umushumba mukuru wa Revival Palace Community Church. Ijambo ry’Imana rizaba rifite intego yo gukiza, guhumuriza, kongerera abantu intege no gukomeza umurongo wo kwizera.

RPCC Bugesera bagaragaza ko “Iki ni igihe cy’ingenzi cyo kwibuka aho Imana yakugejeje, aho yagukuye, no gushimira ineza yayo. Ariko ni n’umwanya wo kwakira ibyo wifuza, kubona umurongo mushya w’ubuzima, no kongererwa imbaraga zo gukomeza urugendo rw’umwuka.”

Ibyaranze Thanksgiving Conference 2024

Si ubwa mbere aba bakozi b’Imana batumiwe muri RPCC. Mu mwaka ushize, ku wa 14 kugeza ku wa 18 Kanama 2024, habaye igiterane cyari cyahujwe n’isabukuru y’imyaka 10 y’itorero, aho Bishop Forehand na Apostle McCoy nabo bari batumiwe.

Iki giterane kandi cyaririmbyemo Bella Kombo, umuhanzikazi wamenyekanye cyane muri Tanzania, n’itsinda El Shaddai ryamamaye mu ndirimbo “Cikamo”. Ni igitaramo cyasize amateka kuko cyabaye intangiriro yo kumenyekana kwa Bella Kombo mu Rwanda — aho nyuma yacyo yatumiwe mu nsengero zitandukanye.

Thanksgiving Conference 2025 si igiterane gisanzwe; ni ubukwe bwo mu mwuka, ni ibihe by’ububyutse, ni igihe cyo kuruhuka mu buzima bw’umwuka no kwakira impinduka zituruka ku Mana. Abategura iki giterane barahamagarira buri wese kuza kwifatanya na bo — yaba atuye Bugesera, Kigali, cyangwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’inshuti z’itorero zo hanze y’u Rwanda.

Aho kizabera: Revival Palace Community Church, Bugesera
Itariki: 13–17 Kanama 2025
Insanganyamatsiko: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye.” — Zaburi 126:3

Igiterane Thanksgiving Conference 2025 gitegerejwe mu Bugesera

Bella Kombo ntazibagirwa ibihe yagiriye muri RPCC Bugesera muri "Thanksgiving Conference 2024"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.