× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev Alain Numa yateguye umwiherero w’abana b’abahungu wiswe "Boys to Men"

Category: Education  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Rev Alain Numa yateguye umwiherero w'abana b'abahungu wiswe "Boys to Men"

Abana b’abahungu bari mu myaka 10 na 16 y’amavuko bateguriwe umwiherero "Boys to Men" uzaba tariki 13-19 Kanama 2023. Uzitabirwa n’abana batarenga 60.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rev. Pastor Alain Numa usanzwe ari Umuyobozi wa AMERWA yateguye uyu mwiherero, yavuze abana b’abahungu batatekerezwagaho cyane. Ati: "Tumaze kumenyera ko muri gahunda zitandukanye abakobwa ari bo baganizwa cyane, ariko twe twatekereje ku bahungu.

Ahanini bitewe no kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije muri iki gihe, uko abanyarwanda bakuze bumva ko hari ibyo batabwira abana babo. Bityo twateguye umwiherero aho abana bazaganirizwe ku bikorwa bitandukanye ku isonga indangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Abana bazitabira uyu mwiherero bazanaganirizwa ku bubi bw’ibiyobyabwenge, bigishwe imikoreshereze iboneye y’ikoranabuhanga harimo imbuga nkoranyambaga, imiyoborere, kumenyereza abana umuco wo kwizigamira gutegura imishinga n’ibindi.

Uyu mwiherereo uzitabirwa n’Abana b’abahungu bari mu myaka 10 na 16 y’amavuko. Uzaba tariki 13-19 Kanama 2023, witabirwe n’abana batarenga 60. Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango AMERWA (Association des Métis au Rwanda).

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Marketing Touch, Akarere ka Bugesera, Gasore Serge Foundation, MVO na Mythos Hotel. Paradise.rw yamenye ko iki gikorwa kizabera mu Karere ka Bugesera.

NIBA USHAKA KWANDIKISHA UMWANA WAWE KANDA HANO

Boys to Men boys camp igiye kuba ku nshuro ya mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.