Umuyobozi wa Barnabas Bible Institute ari we Rev. Dr. Twagirumugabe Dominic ari kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi muri gahunda z’ivugabutumwa.
Uyu mukozi w’Imana ari mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi aho ari kumwe n’abadi bakozi b’Imana nka Rev. Ntwarane Anasthase na Apostle Rubangura Patrick. Bari gukorera ivugabutumwa muri Minisiteri Mpuzamahanga yitwa Umusamariya w’impuhwe ikorera i Bujumbura.
Rev. Dr. Twagirumugabe Dominic aganira n’umunyamakuru wa Paradise.rw yagize ati"Ubu turi mu mujyi wa Bujumbura aho turi ku murimo wa Data, turi kubwiriza ubutumwa bwiza, abanyabyaha bari kwihana, abarwayi bari gukira".
Ikindi yadutangarije ni uko bari guhugura abakozi b’Imana babaha ubumenyi mu bijyanye na Bibiliya kugira ngo bayisobanukirwe neza.
Bari gukorera ivugabutumwa mu Burundi
Isi ikeneye abagabo nkamwe Imana ihagurukije mukajya mumujishi mukavuza ihembe dore icurabueindi ryasekibi ribundikiye imbaga nyamwinshi!!