Rev. Lucy Natasha yafunze itorero rye ryo muri Nairobi CBD, serivisi zose zimurirwa kuri internet.
Umuvugabutumwa w’ikirangirire mu mujyi wa Nairobi, Rev. Lucy Natasha, yatangaje ko yafunze by’agateganyo itorero rye Empowerment Christian Church (ECC) ryakoraga ibikorwa byaryo mu mujyi rwagati wa Nairobi (CBD), maze serivisi zose zitangira gutambutswa kuri internet.
Iri torero ryatangiye gukorera muri Biashara Plaza, mu igorofa rya karindwi, ku masangano ya Moi Avenue na Biashara Street, rikaba rimaze nibura imyaka ine rikora kuva ryatangirira serivisi zaryo aho ku mugaragaro.
Mu itangazo yashyize hanze, Rev. Lucy Natasha yavuze ko iki cyemezo cyafashwe bitewe n’imbogamizi zijyanye n’aho basengeraga (venue challenges). Yavuze ko mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye, serivisi zose zizakomeza gutambuka kuri internet gusa, kugeza igihe hazatangazwa andi makuru.
Yagize ati: “Serivisi zose zizakomeza kuba kuri internet kugeza igihe hazabonekera andi mabwiriza. Turabasaba kudushyigikira mu masengesho mu gihe turi mu rugendo rwo gushaka ahantu Imana yaduteganyirije.”
Uyu muvugabutumwa kandi yasabye abayoboke b’itorero rye gukomeza kuba hafi y’iri torero binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga z’ikoranabuhanga, ashimangira ko ubumwe n’itumanaho bizakomeza kuba ingenzi muri iki gihe cy’inzibacyuho.
Icyemezo cya Rev. Lucy Natasha kije mu gihe amatorero menshi hirya no hino ku isi agenda yiyambaza ikoranabuhanga, bitewe n’ibibazo by’inyubako, imicungire y’imijyi, n’impinduka mu mibereho y’abaturage, bigatuma serivisi zo kuri internet zirushaho guhabwa agaciro.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe ECC izasubirira gukorera ahantu hamwe ku mugaragaro, ariko ubuyobozi bwayo bwatangaje ko buzamenyesha abayoboke uko ibintu bizagenda bigenda bihinduka.
Rev. Natasha ukunzwe muri Kenya yahagaritse amateraniro yo mu rusengero ayimurira Online