× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Nikobahoze Emmanuel arashimira Perezida Kagame wakebuye abanyamadini

Category: Pastors  »  2 weeks ago »  Pastor Rugamba Erneste

Rev. Nikobahoze Emmanuel arashimira Perezida Kagame wakebuye abanyamadini

Nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akebuye abanyamadini abibutsa kwita ku muryango nyarwanda ugenda usenyuka, Rev. Nikobahoze Emmanuel yamushimiye.

Perezida Kagame yavuze ko abanyamadini bakwiriye kwita ku miryango yabo mu gihe koko bemera ko basenga by’ukuri. Yavuze ko bitumvikana kubona imiryango ifitanye amakimbirane menshi, nyamara abayigize bakazindukira mu nsengero, bakumva inyigisho ariko ntizibahindure.

Paradise yegereye Rev. Nikobahoze Emmanuel imubaza icyo avuga ku muco nyarwanda ugenda usenyuka, hakabamo n’ibyonnyi bihishwa inyuma y’idini.

Rev. Nikobahoze Emmanuel yagize ati: “Itorero ni nk’umubyeyi ufite inshingano zo kurera abana be, akabaha indangagaciro z’umuco n’iz’iyobokamana. Ariko iyo idini rihindutse icyitwazo cyo gusenya aho kubaka, biba ari bibi kuko riba riri kurimbura aho gukiza.”

Rev. Nikobahoze Emmanuel yakomeje avuga ko amagambo Perezida Kagame yavuze, agaragaza ko abantu babiri bananiranwa kubana nyamara bafite amatorero basengeramo, ari ikimenyetso cy’uko amatorero atari gukora inshingano zayo.

Yavuze kandi ko hari uburangare bukabije mu banyamadini ku bijyanye no kwita ku muryango. Yagize ati: “Perezida yaratugaye kuko tutuzuza inshingano zacu ku muryango.”

Yakomeje agaragaza ko bimubabaza kubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ufite inshingano nyinshi z’Igihugu, ari we umenya ibibazo by’umuryango kurusha bamwe mu bashumba b’amadini bakabaye barushaho kuba hafi y’abaturage.

Yagize ati: “Perezida wa Repubulika ararushywa no kwinjira mu byingo nyamara afite inshingano nyinshi, mu gihe abashumba b’amadini ari bo bakabaye babikora.”

Rev. Nikobahoze Emmanuel kandi yavuze adaciye ku ruhande ko iyo nta muryango uhamye uhari, nta torero rishobora kubaho, kuko Imana ubwayo ari yo yatangije umuryango mbere y’ibindi byose.

Mu kiganiro kirambuye, uyu mushumba yashimiye Perezida Kagame, avuga ko Imana yamukoresheje mu gukebura abanyamadini, by’umwihariko mu masengesho yahuje abayobozi b’Igihugu n’abanyamadini ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026.

Yanagarutse ku muco nyarwanda, agaragaza ko udakwiye gucika, cyane cyane mu mihango nko gusaba no gukwa, aho yavuze ko hari aho abanyamadini bagiye bivanga mu muco bagamije kuwusenya aho kuwunoza.

Yagize ati: “Umuco ntugomba gucika. Urugero ni umuhango wo gusaba no gukwa umukobwa. Hari aho amadini ageze aca umuco, bakabeshya mu gihe bari gusaba, ahanini bituruka ku kutamenya ururimi rw’Ikinyarwanda.”

Yavuze ko abanyamadini bakwiye gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda mu muhango wo gusaba no gukwa, bakubahiriza indangagaciro Abanyarwanda bagenderagaho, zirimo n’ibiziririzwa (kirazira).

Ati: “Kera Abanyarwanda bagiraga ibyo bagenderagaho, birimo na kirazira. Ubu wasanga umusaza uri gusaba umugeni ahuye n’umusore bakodesheje, akamubaza igisanira cye, akazima, ugasanga ntacyo azi.”

Yongeyeho ko hari inyigisho zimwe zigenda zikwirakwizwa, zigaragaza ko "turi ubwoko butura ukwabwo", bigatuma abana batubaha ababyeyi babo, kugeza bageze igihe cyo gushyingirwa, aho usanga abakobwa bikosha ku bushake bwabo, mu gihe kera bakoshwaga n’ababyeyi babo.

Rev. Nikobahoze Emmanuel arashimira Perezida Kagame wakebuye abanyamadini batita neza ku muryango

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ibyo niko kuri yakanguye ibitekerezo byabanyarwanda bose turamushimira,kuko abanyamadini benshi bari barabigize business kugirango batunge imiryango yabo neza rubanda rugufi rushira

Cyanditswe na: Florence Nyirasamaza  »   Kuwa 06/02/2026 13:01

Urakoze cyane Rev. Pastor Emmanuel
ibyo uvuga nibyo Abashumba bahagarariye amadini namatorero bagomba kwigisha inyigisho Shingiro zumuryango nizitorero
bakigisha Indangagaciro na kirazira

Cyanditswe na: Pastor Francois  »   Kuwa 05/02/2026 13:46