Umuramyi Rugamba Erneste amaze kugaragaza ko afite imbaraga zo gukora cyane umuziki wa Gospel muri uyu mwaka wa 2026, kugira ngo ashimangire umuhamagaro wo kuririmbira Imana.
Uyu muhanzi, Rugamba Erneste, ubarizwa muri Washington DC, aho yicaye ku ntebe y’ishuri muri Amerika, yasohoye indirimbo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026 yitwa "Hari Imana"", yahise yakirwa ku bitangazamakuru bitandukanye birimo na BTN TV.
Rugamba Erneste ni umukristo muri Bethisad Holy Church, yakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’ubuhanga yifashishije umurongo w’ibyanditswe byera mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya 49:15-16.
Hagira hati: "Mbese umubyeyi yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, dore nguciye mu biganza byanjye nkuca imanzi kandi inkike zawe zirimbere yawe iteka."
Rugamba Erneste yagiranye na Paradase ikiganiro kiryoshye, ayitangariza ko uyu mwaka wa 2026 ari wo azagararamo asohora ibihangano bye yanditse byuzuye ubumana.
Yagize ati: "Nasohoye iyi ndirimbo yitwa Hari Imana nayikoreye hano muri Washington DC. Ni igihangano nari narateguje abakunzi banjye, ubu yageze hanze."
Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga kubera umucuranzi w’icyamamare umufasha kunoza amajwi aryoheye amatwi, ikaba ishobora kuzahabwa ibihembo mu gihe yakomeza kwitwara neza no gukundwa na benshi.
Rugamba Erneste
Umva indirimbo ya Hari Imana.