Padiri Ubald Rugirangoga yatabarutse ku itariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashyingurwa ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi ku wa Kabiri, ku itariki 2 Werurwe 2021.
Nyuma yo gupfa hatangiye igikorwa cyo kubaka ikibumbano cyubatswe mu ishusho ye, kugira ngo azakomeze kwibukwa ku bw’ibikorwa by’isanamutima yakoze, ibyo guharanira ubumwe n’ubwiyunge no gusengera abarwayi.
Icyo kibumbano cyubatswe aho yashyinguwe, umuhango wo kugitaha ukaba wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zose basengera muri Kiliziya Gaturika, barimo abasenyeri, abapadiri n’Abakristo bibuka ibikorwa by’ineza byamuranze mu buzima bwe bwose.
Ibikorwa byaranze Padiri Ubald byo gusengera abarwayi ndetse no kwita ku Bumwe n’Ubwiyunge ni ibikorwa bidakwiriye kwibagirana mu Rwanda kuko mu myaka iri hafi kuzura 30 nta byari bihari. Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.
Kuva mu buto bwe Ubald yakuze aba hafi ya nyina, kandi akitwara neza mu buryo budasanzwe. Umubyeyi we amaze kwicwa, ntiyahwemye gukomeza kuba hafi ya nyina n’ubwo byari ibintu bimukomereye kandi akiri umwana muto. Yafashije nyina kurera neza abo bavukana kandi abifatanya no kwiga.
Padiri Ubald yakuriye mu buzima bw’umuruho no kugirirwa urwango rushingiye ku macakubiri, ariko ntibyamubujije kubyihanganira, agira urukundo n’ubusabane ntawe arobanuye, by’umwihariko afata iya mbere mu kunga abantu no kubatoza umuco yari yarakomoye ku mubyeyi we.
Mu bubabare Padiri Ubald yagize ari hafi gushiramo umwuka, ntiyahwemye kwisunga Imana no kwiyumvisha ko mu burwayi yagize hari umugambi Nyagasani yari amufiteho.
Mu muhango wo gusezera kuri Padiri Ubald, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, yavuze ko igihugu n’Akarere ayoboye bitakaje umuntu w’ingirakamaro, uzahora yibukirwa ku bikorwa byo kunga abantu no kubafasha mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Yanashimye uko Ubald atahwemye gufatanya n’Ubuyobozi mu kugirana inama mu bikorwa bitandukanye, byaba ibyaberaga mu Karere ka Rusizi bireba inzego z’ibanze n’ibyabaga byateguwe na Padiri Ubald ubwe.
Kayumba, yasabye ko ubufatanye bukomeza hagati ya Diyosezi ya Cyangugu n’Ubuyobozi, kugira ngo ibikorwa Padili Ubald yaharaniye n’amateka yanditse bidasibangana.
Yagize ati “Ibikorwa yakoreye muri Diyosezi ya Cyangugu kuva akiri muto, agakurana umurava kugeza ubwo abiba imbuto zo kunga abantu, mu rugendo rwari rukomeye ariko rwarashobotse. Padiri Ubald aragiye, ariko natwe dukomeze dufatanye, twubakire kuri iyo ntambwe dukomereze aho yari agejeje”.
Padiri Ubald Rugirangonga yitabye Imana tariki 8 Mutarama 2021 azize indwara y’Ibihaha byashegeshwe na Covid-19 yabanje kurwara. Akaba yari amaze imyaka isaga 32 ari Umupadiri.
Yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Karengera Segiteri ya Rwabidege muri Paruwai ya Mwezi, muri Gashyantare 1955.
I Rwabidege ku ivuko n’ubundi kuva 1962 kugera 1968 ni ho Padri Ubald yigiye amashuri abanza. Ayisumbuye yayize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo ku Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.
Amazeyo imyaka itanu yagarutse mu Rwanda mu mwaka 1978, akomeza mu iseminari nkuru ya Nyakabanda, ahabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984 i Mwezi.
Mu mwaka w’1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yabashije kurokoka ndetse ubwo yari irangiye, yiha intego yo kunga Abanyarwanda bari basigaranye ibikomere, aho yatangiriye ibikorwa by’isanamitima muri Paruwasi ya Mushaka ibarizwa mu Karere ka Rusizi.
Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangirije muri Paruwasi ya Musaka yo muri Diyosezi ya Cyangugu, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage zaje no kurenga imbibi, zikagera n’ahandi mu gihugu; bifasha benshi komora ibikomere byasizwe na Jenoside.
Aho yashyinguwe ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi, ni agace kegereye ikiyaga cya Kivu yari yaratunganyije, ahubaka ubusitani, Kiriziya n’izindi nyubako zitandukanye ngo abantu bajye bahakorera ingendo zibafasha gukira ibikomere, gusenga basaba amahoro, kubabarirana no kugira urukundo.
Iki kibumbano kizahora kibutsa Abanyarwanda by’umwihariko Abakristo ibikorwa by’urukundo n’ubutwari byamuranze byo gusana imitima y’abatari bake, Ubumwe n’Ubwiyunge, gusengera abarwayi n’ibindi.
Padiri Ubald Rugirangoga yubakiwe ikibumbano