× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rwibutso Emma yasohoye indirimbo “Nirata Umusaraba” anateguza izindi nyinshi

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Pacifique Iraguha

Rwibutso Emma yasohoye indirimbo “Nirata Umusaraba” anateguza izindi nyinshi

Umuramyi Rwibutso Emma yongeye kugaruka mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel, asohora indirimbo nshya yise “Nirata Umusaraba”, yibutsa abantu ko agakiza kabo gashingiye ku rupfu rwa Yesu Kristo wabambwe ku musaraba akabacungura.

Muri iyi ndirimbo nshya, Rwibutso Emma ashimangira ko nta kindi Abakristo bakwiye kwirata, uretse umusaraba wa Yesu n’urupfu rwe rwabaye igitambo cy’agakiza k’abantu bose. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo gusubiza amaso ku nkingi y’ukwemera kwa gikristo.

Rwibutso Emma, umaze kumenyekana nk’umwe mu baramyi bafite impano idasanzwe mu muziki wa Gospel, azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Amazi Meza”, “Arasa n’Imana”, “Ubwiza Wihariye” na “Rukundo” yakoranye na Bosco Nshuti, afata nk’umubyeyi we mu rugendo rw’umuziki.

Ku wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026, ni bwo yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo “Nirata Umusaraba”, ikaba ari yo ndirimbo ya mbere asohoye muri uyu mwaka wa 2026. Yagaragaje ko yayitekerejeho cyane, agamije kugeza ku bantu ubutumwa bwibutsa ishingiro ry’agakiza.

Rwibutso Emma yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugira buti: “Twebwe twakijijwe n’uko Yesu yadupfiriye ku musaraba akaducungura, bityo nta kindi dukwiye kwirata keretse umusaraba we n’urupfu rwe.”

Yongeyeho ko umwaka wa 2026 ateganya kuwugiramo ibikorwa byinshi birimo no gutegura igitaramo azanakoramo live recording y’indirimbo ze, nubwo ataratangaza igihe kizabera.

Ati: “Icyo mpishiye abakunzi banjye ni indirimbo nshya nyinshi muri uyu mwaka, kandi ndi no kwitegura live recording yanjye.”

Uyu muramyi yagize umwaka wa 2025 mwiza cyane mu rugendo rwe rw’umuziki, aho yitabiriye ibitaramo bikomeye birimo “Unconditional Love – Season 2” ya Bosco Nshuti yabaye ku wa 13 Nyakanga 2025, ndetse na “Restoring Worship Xperience” yabaye ku wa 2 Ugushyingo 2025, yatumiwemo na Jesca Mucyowera.

Abitabiriye ibi bitaramo bashimye cyane ubuhanga bwe n’uburyo ashyira umutima mu ndirimbo zishingiye ku rukundo rw’Imana, by’umwihariko izirimo “Mbega Rukundo” na “Rukundo”. Rwibutso Emma yagaragaje ko kuba yarahawe aya mahirwe byari inzozi ze zabaye impamo, anabifata nk’intambwe ikomeye mu mwuga we.

Rwibutso Emma yatangiye umuziki mu 2015, abinyujije mu makorali atandukanye no kwandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu 2020, yasohoye indirimbo ye ya mbere “Mpa Byose”, ariko atangira kuyitaho byimazeyo guhera mu 2024, ubwo yafashe icyemezo cyo kwitangira umuziki wa Gospel mu buryo buhamye.

Kuva icyo gihe, yakoze indirimbo zakomeje kumwubakira izina zirimo “Amazi Meza”, “Ubwiza Wihariye”, “Ishimwe” na “Arasa n’Imana”.

Uyu muramyi yemeza ko intego ye atari ugushaka izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari gukora ku mitima y’abantu, kubagarurira icyizere no kubafasha gukomera mu kwizera.

Yasoje avuga ko afite icyerekezo cyo gukomeza gukora indirimbo nyinshi no kuzigeza kuri benshi uko bishoboka, kandi ko mu myaka iri imbere yifuza kubona abantu benshi bahinduka imitima binyuze mu bihangano bye.

Asanga byose abikesha Kristo umutera imbaraga, kandi ko yifuza gukorera Imana mu kuri no mu bwiyoroshye, adashishikajwe n’ibindi byose.

Rwibutso Emma yageneye impano abacunguwe na Yesu Kristo

REBA INDIRIMBO NSHYA "NIRATA UMUSARABA" YA EMMA RWIBUTSO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.