× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shalom Gospel Festival: Isomo ku byuma bya rurangiza byari muri BK Arena, benshi bikanze za Nebelu-PHOTOS

Category: Business  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Shalom Gospel Festival: Isomo ku byuma bya rurangiza byari muri BK Arena, benshi bikanze za Nebelu-PHOTOS

Kuramya no guhimbaza Imana si inzaduka ahubwo ni ibyo twigiye ku birenge by’abatubanjirije. Abisiraeli bakundaga kuririmbira Imana ndetse bagacuranga indirimbo z’amashimwe, hakifashishwa ibicurangisho n’ibyuma bifite amajwi arangurura.

Umwami Dawidi yari azwiho kuba umucuranzi w’umuhanga dore ko yajyaga aririmba imyuka mibi igahunga, ni umwe mu banditse amateka akomeye dore ko amarangamutima ye yasohokeraga mu ndirimbo.

Yari afite umutwe w’abaririmbyi witwaga Asafu wari uzwiho gukoresha ibicurangisho birangurura amajwi .We na Bene Kora baririmbye Indirimbo nyinshi nk’uko bigaragara muri zaburi .

Nk’uko bigaragara muri 2 Samweli 6:5 ahagira hati: "Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose biyerekera imbere y’Uwiteka, bacurangisha ibintu by’imiberoshi by’uburyo bwose, n’inanga na nebelu n’amashako, n’ibinyuguri n’ibyuma bivuga.

Hano Dawidi n’abisiraeli bari mu byishimo byo guhimbaza Imana kubw’Intambara zitarondoreka yabarwaniriye barayiririmbira ndetse baracuranga.

Shalom Choir mu gitaramo cy’amateka yakoreye muri BK Arena

Uwavuga ko uku kwezi kwa 9, nta mukunzi wa Gospel utaramenye Igikorwa cyiswe Shalom Gospel Festival ntiyaba abeshye. Ni igikorwa cyanditswe mu binyamakuru byose bya Gospel, amaradiyo ndetse n’amateleviziyo atandukanye. N’ibinyamakuru bya Politike ntibyatanzwe!

Hari uwavuze ngo amaherezo y’inzira ni mu nzu, byashyize cyera iryavuzwe rirataha, igiterane cyashyuhije amapaji y’ibinyamakuru kiraba. Gusa birumvikana ko na ba Sanibalati batahwemye kukigera intorezo ariko magingo aya twanditse iyi nkuru igiterane cyarangiye kandi neza.

Nka Kabarankuru witabiriye ibiterane byinshi dore ko nahindutse nka Microphone cyangwa nka Fanta Mu bukwe, biragoye kubona igiterane kirimo ibyuma biremereye nk’ibyakoreshejwe muri iki gitaramo.

Nyamuneka ntimugirengo nirengagije ubutumwa bwiza busize urwunyunyu ari nabwo ntego y’uru rugendo. Ariko mu gihe Paradise.rw izakomeza kukugezaho amakuru atagira ivumbi, reka nabyo tubigarukeho.

Ni kenshi bamwe mu bitabiraga ibitaramo bagiye bivovitera indangururamajwi, bakivovotera amajwi atayunguruye, abandi ugasanga mu nkuta biranihira.

Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge, bigaragara ko yateguye buri cyose ntiyigeze yirengagiza ibyo benshi bifuzaga nk’uko byasabwe mu kiganiro n’itangazamakuru aho hari umunyamakuru wabajije niba ibyuma byaratekerejweho asubizwa ko biri ku murongo.

Benshi mu baganiriye na Paradise.rw bavuze ko ari hacye mu Rwanda wakwitabira igitaramo ukahasanga ibyuma bihambaye ku rwego nk’ibyo Shalom choir yakoresheje.

Umwe mu banyamakuru twaganiriye yagize ati: "Kuva navuka nibwo nabona ’Set up’ iri ku rwego nka ruriya mu Rwanda. Ni umukoro iyi korali itanze muri gospel.

Gusa reka twishimire iyi ntambwe nziza, twizere ko andi makorali n’abahanzi bagendanye ikayi n’ikaramu dore ko ubwenge burahurwa.

Ibyuma bya rurangiza nibyo Shalom choir yakoresheje mu kwandika amateka

BK Arena yakubise iruzura mu gitaramo cya Shalom choir

Shalom choir yandikiye amateka akomeye muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.