× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Shangazi Jane n’itsinda rya BTN TV baganirije abakristo ba Living Word Temple mu Ntara y’Amajyepfo

Category: Ministry  »  March 2024 »  Pastor Rugamba Erneste

Shangazi Jane n'itsinda rya BTN TV baganirije abakristo ba Living Word Temple mu Ntara y'Amajyepfo

Mu mpera z’icyumweru gishize umunyabigwi akaba n’umukozi wa television ikunzwe mu Rwanda ya BTN Tve, akaba amaze kumenyekana mu kunga imiryango ifitanye amakimbirane mur ushako, Shangazi Jane, yaganirije abari bitabiriye igiterane i Mugogwe ni muri Rusatira.

Shangazi Jane akihagera we n’itsinda bakorana ikiganiro cyitwa "Tuzubake", bakirijwe amashyi n’impundu, ibyishimo bisaba abahateraniye bariruhutsa bati ’ntibisanzwe twamubonaga ku mbuga nkoranyambaga na television none turamwiboneye imbona nkubone’.

Umuyobozi w’itorero rya Living Word Temple mu Ntara y’Amajyepfo, Rev. Rugamba Erneste yabahaye ikaze baboneraho gutanga ubutumwa butandukanye burimo impanuro nuko bakwihangira imirimo mu ngo zabo bakivana mu bukene.

Pastor Yeremiya we yababwiye ko umugabo n’umugore bagomba gukura amaboko mu mifuka bakagira ubumenyi bakiga gukora isabune z’amazi ndetse no guhinga ibihumyo no gukora amarangi.

Mu bindi byaganirijwe ku bakristo, Shangazi Jane mu ijwi ryuje impuhwe n’imbabazi yagize ati "Ni ukwizera imirimo n’ibitangaza Imana ikorera mu itorero rya Living Word Temple abarushye muratabawe nimuhumure".

Muri bimwe yahiboneye ni umugore wari wajemo yishyize ibyatsi mu matwi n’amazuru abimukuramo aranamusengera. Ikindi cyanejeje abitabiriye igiterane ni uko yatanze mutuelle de Sante ku bantu 100 batishoboye.

Iki giterane cyabaye ku wa 23 Werurwe 2024, mu kibuga cy’umupira giherereye hafi y’i Centre ya Mugogwe, mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye, kuva saa Mbili kugera saa Kumi n’Ebyiri.

Shangazi Jane yeretse abakristo uguca bugufi bahimbaza Imana mu mbyino

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.