Pastor Christian Gisanura yibukije abizera gushima Imana no kuyizera no mu bihe bikomeye, agaruka no ku mpamvu zitera buri wese kwisanga mu byago.
Yashingiye ku magambo yo muri Habakuki 3:17–19 agira ati: “Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro,
Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye. Uwiteka, Yehova ni we mbaraga zanjye, Ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi, Kandi azantambagiza aharengeye hanjye. Byahimbiwe umutware w’abaririmbyi babicuranga mu mirya y’inanga.”
Mu nyigisho ishingiye ku Byanditswe Byera byo muri Habakuki 3:17–19, Pastor Christian Gisanura yatanze ubutumwa bukomeye bwo gukangurira abizera gukomeza kwizera no gushima Imana n’iyo ubuzima bwaba butagenda neza.
Iyi nyigisho yatanzwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, ku wa 27 Mutarama, mu mwuka wo gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana ku byo yadukoreye mu mwaka wa 2025.
Pastor Gisanura yasobanuye ko hari igihe ibintu bikakara mu buzima, ariko ko biba atari ikimenyetso cy’uko Imana yatereranye abantu bayo.
Yagaragaje ko ubuzima bushobora kugorana bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo ingaruka z’ibyakozwe n’ababyeyi cyangwa abakurambere, amahitamo umuntu ubwe yafashe, intambara zo mu mwuka, ndetse n’ibigeragezo Imana ishobora kunyuzamo umuntu kugira ngo imutegurire umurimo ukomeye.
Yatanze urugero rwa Salomo. Salomo yari agiye guhanwa, Imana ntiyahana we ubwe ibigiriye se Dawidi. Ariko, igihano cyagiye ku mwana we Rehobowamu, ubwami bwe bucikamo kabiri abugabana na Yerobowamu. Icyaha cya Salomo cyagize ingaruka ku ngoma y’umwana we, bigaragaza ko rimwe na rimwe umuntu ashobora gusarura ibyo atabibye.
Yongeyeho ko amahitamo yacu ya buri munsi, ukuntu dukoresha igihe, amafaranga, abo tugendana, ibyo twiga, biba bifite ingaruka zikomeye ku mibereho yacu y’ubu n’ahazaza.
Ku bijyanye n’isengesho, Pastor Gisanura yasobanuye ko gusenga atari inzira yo kubona amafaranga mu buryo bwihuse, ahubwo ko ari intwaro yo kurwana intambara zo mu mwuka, kubaka umubano n’Imana no gukomera mu kwizera. Yashimangiye ko akazi n’imirimo bifatika ari byo bituma umuntu abona amafaranga, mu gihe ibitangaza by’Imana biba ariko bidahoraho.
Yasabye abizera kwiga gutandukanya inkomoko y’ibibazo bahura na byo: niba ari ibyavuye ku muryango, amahitamo bwite, ibitero by’umwanzi cyangwa umugambi w’Imana wo kubanyuza mu rugendo rwo kubatunganya nk’uruganda rutunganya ibyuma.
Pastor Christian Gisanura yasoreje ku butumwa bwo gushima Imana mu bihe byose, asaba abizera kuyishimira mu gitondo, saa sita no nimugoroba, bakayereka ko bayizeye n’iyo ibintu byaba bisa n’ibyarangiye. Yagaragaje ko umutima ushima ushobora gukora ku mutima w’Imana aho amaganya n’imiborogo bidashobora kugera.
Mu kwezi kwa Mutarama 2026, ubu butumwa bwabaye umuhamagaro ukomeye wo gutangira umwaka mushya mu mwuka wo kuramya, gushima no kwizera Imana, nk’uko byigishwa mu gitabo cya Habakuki, aho n’iyo imirima yaba itari kwera ngo itange umusaruro muke, uwizera ahitamo kwishimira Uwiteka no kwiringira agakiza ke.