Ku wa 11 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje inyigisho ze zo mu kwezi kwa Gashyantare, zifite umutwe mukuru ugira uti “Kumenya Uwo Uri We”, aho kuri iyi nshuro yibanze ku mutwe muto uvuga ngo “Uri umwana w’Imana niba ufite Kristo Yesu.”
Yagaragaje ko kuba umwana w’Imana ari cyo cyubahiro kiruta ibindi byose umuntu yagira, ari na ryo zina rikomeye kurusha andi mazina yose yabayeho cyangwa azabaho ku isi. Yasobanuye ko agaciro k’umuntu kadapimirwa ku byo afite, ku mwanya afite mu bantu, cyangwa ku mbaraga ze bwite, ahubwo ko gapimirwa ku mubano afitanye n’Imana binyuze muri Yesu Kristo.
Pastor Gisanura yibukije ko kuba umwana w’Imana bisobanuye kuba umwana wa nyiri kurema ijuru n’isi, ufite ubushobozi n’ubutware ku bigaragara n’ibitagaragara, ufite ubwenge bwose, kandi ukarindwa n’Imana ubwayo.
Yagize ati: “Nk’uko icyana kitari icy’intare kitegera intare, cyangwa ngo indi nyamaswa ikinire ku ntare, ni na ko umwanzi adashobora kwegera umwana w’Imana uzi uwo ari we. Imana ni intare, ni twe abana bayo twayikiniraho gusa. Utari umwana wayo ntiwayegera.”
Yakomeje asaba Abakristo kuryoherwa no kuba abana b’Imana, agaragaza ko bitumvikana kubona umwana w’Imana ahora mu maganya, mu bwoba no mu kwiheba, kandi yaravukiye mu muryango w’Imana ikuraho amaganya. Yashimangiye ko hari Abakristo benshi babayeho batamenya abo bari bo, bityo ntibabashe kwishimira umwanya wabo.
Ashingiye ku Baroma 8:15, yashimangiye ibihavugwa: “Ntimwahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti ‘Aba Data’.” Aha yagarutse ku kibazo gikomeye cyishe Abakristo benshi, ari cyo ubwoba.
Yasobanuye ko ubwoba buvuga kubura urukundo n’icyizere, kuko umuntu utinya aba atazi uwo yizera. Yagize ati: “Umuntu ubaho mu bwoba ahora abaho nk’utazi ko ari umwana w’Imana, kabone n’iyo yaba abivuga mu magambo.” Yongeyeho ko Satani akoresha ubwoba mu gutera abantu guhungabana, kubura ibitotsi no kwiyumvisha ko byose birangiye.
Yatanze urugero rwa Eliya, wari warakoze ibitangaza bikomeye, agatwika abahanuzi ba Bayali n’umuriro w’Imana, ariko akaza guhunga Yezebeli kubera ubwoba. Yasobanuye ko n’ubwo Eliya yari umuhanuzi ukomeye, ubwoba bwatumye atakaza icyerekezo, bigera aho Imana imukuraho inshingano zimwe ikazisigira Elisa. Aha yibukije ko ubwoba bushobora gutuma umuntu atakaza umugisha n’umuhamagaro.
Pastor Gisanura yasabye Abakristo gusenga basaba Imana kubafasha gutsinda ubwoba, agaragaza ko ubwoba bushobora kuza, ariko ko umwana w’Imana aba afite ubuhungiro n’aho ahagaze. Yibukije ko batakiri abo bari bo kera, kuko Yesu yabacunguye, bakaba barahinduwe abana b’Imana.
Yanagarutse kuri Yesu ubwe, ashingiye kuri Mariko 14:34, agaragaza ko na Yesu yagize ubwoba kuko yari afite inyama n’amaraso, ariko akishyira mu biganza bya Se, akavuga ati: “Aba Data.” Aha yasabye Abakristo kujya begereza ibibazo byabo Imana nk’abana, bataka bati “Aba Data ndagukeneye”, ariko bakemera ko atari ko buri gihe Imana ikora ibyo bashaka, ahubwo ko ikora umugambi wayo.
Yatanze urugero rwo mu buzima busanzwe, agaragaza uko umubyeyi ashyiraho amategeko ku bana be kugira ngo abatoze no kubashyira ku murongo, asobanura ko n’Imana itwigisha, ikadutoza nk’abana bayo, atari nk’abantu yitandukanyije na bo.
Mu gusoza, yibukije ko abemera Kristo batakiri imbata z’ibyaha, ibinyoma, ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi, ahubwo ko ari abana n’abaragwa b’Imana. Yashimangiye ko umwana w’Imana akwiriye kubaho azi uwo ari we, atuje, adafite ubwoba, yishimira umwanya we, kandi yiringira Data wo mu ijuru wamuhamagaye.