× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Teta Joyce yatangiye umushinga wo gutegura ibitaramo bya Gospel binyuze muri JT Events

Category: Business  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Teta Joyce yatangiye umushinga wo gutegura ibitaramo bya Gospel binyuze muri JT Events

Mu rugendo rwo kuvugurura no guteza imbere imitegurire y’ibitaramo bya Gospel mu Rwanda, hari umukobwa wazanye impinduka, uwo akaba ari Teta Joyce Masengo, umukobwa wa Prof. Bishop Fidele Masengo na Pastor Solange Masengo bo muri CityLight Foursquare Church.

Uyu mukobwa w’umuhanga mu gutegura ibikorwa bikomeye abikesha ingabire yo kureba kure, Teta Joyce Masengo, yamaze gushyiraho umurongo mushya wo gutegura ibitaramo bya Gospel binyuze muri kompanyi ye JT Events.

Teta Joyce abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akurikirana amasomo ya Business Administration, Project Management muri DeVry University yo muri Texas. Yavukiye mu muryango uzwi mu gukunda Imana no kuyikorera, bityo imico yo kwitangira umurimo w’Imana imubera imbaraga n’ishusho y’ubuzima yifuza kubaka.

Mu gusuzuma ishusho y’imyidagaduro ya Gospel mu Rwanda, Teta Joyce yasanze hari icyuho mu buryo ibitaramo bitegurwamo, by’umwihariko ibishingiye ku ndangagaciro za Gikristo. Yifuza kureba ibikorwa biteguwe neza, binyuze mu bunyamwuga, kandi bigatanga ubutumwa bwiza mu mitima y’abitabira.

Ati: “Igitekerezo cyaje kubera ko nabonaga ko dufite abantu bake cyane bakora ibyo nkora kandi numva mfite urukundo rwabyo cyane.”

Kuba aba muri Amerika na byo byamufunguye amaso ku buryo ibitaramo bya Gospel bitegurwa mu bindi bihugu byateye imbere, ahabona uburyo abafite indangagaciro zimwe bafatanya mu murongo umwe.

Ati: “Yego, kuba muri Amerika nahakuye igitekerezo kuko abategura ibitaramo by’abahanzi ba Gospel n’abo bakorana na bo bose ni Abakristo. N’ab’isi, abategura ibikorwa bya secular, bakagira ababo.”

JT Events ni urubuga Teta Joyce yashinze rugamije gutegura ibitaramo n’ibirori bitandukanye mu buryo bugezweho kandi bunoze. Ni ahantu hahurizwa abantu bafite impano zitandukanye mu rwego rwo kumurika umurimo w’Imana no gufasha abafite ibirori bigasigara bibabera urwibutso.

Ibyo iyi kompanyi ikora birimo: Gutegura ibitaramo mu nsengero; gutegura ubukwe, amavuko n’ibindi birori byo mu miryango; serivisi za Protocol; gucuruza amatike; gushakira abashaka abashyushyarugamba, ababyinnyi b’urubyiruko rukunda Imana, n’abandi; gutunganya amafoto n’amashusho na Graphic Design (Flyers, Logos, Invitations, Tickets, Banners, Covers).

Uretse gutanga serivisi, JT Events ifite n’icyerekezo cyo gufungurira amahirwe mashya urubyiruko rufite impano, ariko rutari rufite uko ruyigaragaza. Teta Joyce ati: “Yego, amahirwe y’akazi arahari kandi aziyongera. Ndashaka ko JT Events iba urubuga rw’urubyiruko rwinshi rufite impano.”

Teta Joyce avuga ko ababyeyi be ari bo bamubereye icyitegererezo gikomeye, baba mu nyigisho, mu cyizere no mu kwihangana. Ati: “Icyo mbigiraho ni uko batigeze bava ku nzozi zabo. Bakoze umurimo w’Imana babikunze kandi batwigisha gukunda Imana no kuyikorera. Ni isomo rikomeye mu rugendo rwanjye.”

Kuri Teta Joyce, gukora ibi ni uburyo bw’ivugabutumwa. Yifuza kubona ibitaramo biteguwe neza kabone n’igihe byaba bito, bigafasha abantu kumva amashimwe mu buryo bushyitse. Ati: “Intego ni uko tuvuga ubutumwa bwiza tukabona abantu bakizwa kubera JT Events, kandi aho Imana ishaka ko ngera ni ho nzagera. Iyerekwa mbona tuzagera kure.”

Teta Joyce wa Prof. Bishop Masengo aba muri Amerika, aho akomeje amashuri ye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.