× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Ben na Pamella ntibashaka inzoga mu bukwe bwabo "ushukwa na zo ntagira ubwenge"

Category: Love  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

The Ben na Pamella ntibashaka inzoga mu bukwe bwabo "ushukwa na zo ntagira ubwenge"

Hashize igihe kinini abantu bazi iby’ubukwe bwa The Ben na Pamela nyuma yo gusezerana mu rukiko. Aba bombi batangaje ko inzoga zisembuye zitemewe mu birori byo gusaba no gukwa bizaba kuwa 15 Ukuboza 2023.

Abazinywa bazicwa n’inyota kugera ibirori birangiye mu gihe abinywera udufanta n’ibindi binyobwa bidasembuye bazaba bamaze gushira inyota.

Ibi ni ibyasabwe n’umuryango umugore wa Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina The Ben ry’ubuhanzi Uwicyeza Pamela avukamo, kubera ko ari abakristu. Ntibashaka kuzabona ikinyobwa na kimwe gisindisha muri iyo mihango yo gusaba no gukwa usibye ibidasembuye gusa.

Uyu Uwicyeza Pamela yigeze no kuba Miss Rwanda. Kuba akundana n’umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, biri mu bituma ubukwe bwabo bukomeza kuvugwa hirya no hino akantu ku kandi.

Abantu bacitse ururondogoro barandika bavuga kuri ubu bukwe, bamwe bati byari byiza ni uko tutazajyayo, abandi bati agasembuye ntikazahagere. Yewe hari n’uwakabije wanditse ko umuryango wa The Ben na Pamela utazarambana. Uyu yitwa Kul, yabyanditse ku rukuta rwa Instagram rwa Mie Empire ahatangirwa ibitekerezo.

Abandi bakomeje kunenga iki gitekerezo cyo kutazazana ibisembuye muri iyi mihango bibazaga niba abazitabira bazanywa igikoma, mukaru cyangwa amata.

Nubwo bimeze bityo, uyu muhanzi uheruka gusohora indirimbo mu myaka ine ishize, yatangaje ko azaririmbira umugore we Pamela indirimbo yamuhimbiye.

Iyi ndirimbo irimo amagambo meza yomora umutima w’abakundana, akaba azayishyira ku mbuga ze nkoranyambaga acururizaho umuziki ariko umwihariko urimo ni uko igenewe umukunzi we. Ku munsi w’ubukwe iri mu zizaba ziyoboye izindi mu zizaririmbwa.

Ubu bukwe bw’agatangaza, nubwo ari ubw’abantu b’ibyamamare, nta gushidikanya ko Imana izabuha umugisha, kuko na bo ubwabo bafite intego yo kuzayubahisha birinda ibisindisha.

Bibiliya ibivuga neza ko “Vino ni umukobanyi, inzoga zirakubaganisha, kandi ushukwa na zo ntagira ubwenge (Imigani 20:1).” Ntawakwifuza kubona abantu basindiye mu birori by’ubukwe!

Ku wa 31 Ukwakira 2022 ni bwo The Ben na Uwicyeza basezeranye imbere y’amategeko ya Leta. Uwo muhango bawukoze nyuma y’igihe kinini The Ben yambitse impeta Pamela.

Kuwa 15 Ukuboza 2023 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo, hanyuma Tariki 23 Ukuboza 2023, basezerane imbere y’Imana muri Kigali Convention Centre. Ni imihango itazarangwamo inzoga nk’uko aba bombi babitangaje.

Nta nzoga zemewe mu bukwe bwa The Ben na Pamella

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.