Umubyeyi Nyirahabineza Gerturd uzwi ku izina rya Shangazi Jane, uwavuga ko ari icyamamare mu gufasha imuryango ibanye nabi akayifasha kongera kwiyubaka, ntiyaba abeshye.
Shangazi Jane azwi na benshi mu kiganiro cy’umuryango kitwa "Tuzubake" cyahitaga kuri Radio 10, ubu kiri guhita kuri BTN TV.
Nk’uko tubibasezeranya ko tubagerera ku bantu b’inararibonye mu byo gufasha ingo, Paradise.rw yaganiriye n’umubyeyi Nyirahabineza Gerturd uzwi nka Shangazi hakoreshejwe urubuga rwa WhatsApp.
Twabajije Shangazi Jane byinshi bimwerekeyeho, ni muntu ki?. Yatangiye agira "Nitwa Nyirahabineza Gerturd muzi nka Shangazi Jane, ndi umugore wacukumbuye ibibera mu miryango y’abashakanye ndetse ngafasha kubaka imiryango myinshi y’abashakanye cyangwa abatandukanye ndetse n’abitegura kurushinga."
Shangazi Jane yatangiye kumvikana ku bitangazamakuru kuva mu 2012 mu gihe Mama Emminante yabicaga bigacika mu kubaka ingo. Yabigejeje mu 2019 akora agashya atangira gutanga inama ku basore bishoye mu kuryamana n’abo bahuje ibitsina - agamije ko babivamo, ari nabyo byatumye yangwa n’abapasitori.
Yanzwe kandi n’abaryamana n’abo bahuje ibitsina, bakomeye b’ibwotamasimbi kuko yafashaga urubyiruko kuva muri ibi bintu Imana yanga urunuka byarimbuje Sodoma na Gomora.
Umunyamakuru yakomeje amubaza ku iyerekwa yahawe ryo kwigisha "abatinganyi", Shangazi Jane yagize ati: "Muri 2019 niho natangiye kuganiriza abakobwa bakoraga umwuga w’uburaya n’abatinganyi. Ni inzira itaranyoroheye namba, ni urugendo rwangoye muri iryo yerekwa ryo gufasha abubatse hamwe n’urubyiruko mu kuva muburaya nubutinganyi ".
Shangazi Jane yatangiye abwira abapasitori n’abakozi b’Imana batandukanye ibyabaye kuri Sodomo na Gomora bikomotse ku butinganyi bwahakorerwaga, banze kumutega amatwi bamufata nk’umusazi.
Yagize ati"Negereye abakozi b’Imana mbasaba kumfasha tukaganiriza abantu ibibi by’ubutinganyi dore ko naberekaga impungege mfite ibyabereye iSodomo na Gomora bizagaruka, bose banteye utwatsi niko kwifasha uyu murimo kuko nyiri umupfu niwe ufata ahanuka, ku bw’umuhamagaro wajye".
Nyuma yo guhagurukirwa n’abatinganyi nk’uko twabivuze haruguru, Shangazi Jane yakoze bucece nk’uko abivuga ati "Ntibyanyoroheye natangiye guhagurukirwa n’abatinganyi bo ku migabane yose, sinacitse intege narakomeje kuko byatanze umusaruro"
Yakomeje iyerekwa yahawe akorera mu gikari mu gukura urubyiruko mu buraya, ubusinzi n’ubutinganyi. Mu gusoza ikiganiro yatubwiye ko ubu intego ye ari ugufasha imiryango ifitanye amakimbirane no kurwanya igwingira mu bana n’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe, kurwanya ibiyobyabwenge akoresheje ibiganiro.
Shangazi Jane mu kiganiro kuri BTN Tv akoranamo na Pastor Rugamba Erneste
Shangazi Jane avuga ko kutanga ubujyanama ku batinganyi byamuteranyije n’abanyamadini
Avuga ko gutanga ubujyanama mu miryango ari iyerekwa yahawe n’Imana
Nje si nkuri inyuma ahubwo turikumwe.
Njyewe ibi bintu ndabishyigikiye kuko nanjye Inama ntanga mu rubyiruko rwishoye mu Mico itari myiza bakayireka bakayoboka iyo gushaka imirimo bakora niba nabona kwiga bibagoye, gusa njye numva Jane twafatanya haba murubyiruko no mu ngo kuko nubundi nzanzwe ndi IZU.
Shangazi nda mukurikirana rwose ibyo avuga ni ukuri afashije benshi hamwe na pastor ariko bakeneye imbaraga zabanyarwanda bafite ubumuntu kuko abo batingana,indaya,abicana,ni abacu twese tugufashe amaboko byazabyara umusaruro mwiza