Abayobozi b’Abakristo basabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kugira uruhare mu kurekura imfungwa 24 zafungiwe ubukristo muri Azerbaijan.
Ibaruwa yanditswe ku wa 11 Werurwe, yashyizweho umukono n’abantu b’ingenzi barimo uwahoze ari Ambasaderi Sam Brownback n’umuhanzi wa Gikristo Sean Feucht.
Abo bafunze ni Abakristo 23 b’Abanyarumeniya hamwe n’Umunyaseribiya wavutse iwabi bari mu idini rya Isilamu yamara gukura akaza guhinduka Umukristo. Bivugwa ko bakorerwa iyicarubozo. Abaharanira uburenganzira bwabo banenze ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden kuba nta cyo bwakoze mu guhagarika iyicwa n’itotezwa byakorewe Abanyarumeniya basaga 120,000, bakirukanwa mu karere ka Nagorno-Karabakh mu 2023.
Ibaruwa ishimangira ko Trump yagaragaje ubushake bwo gushyigikira Abakristo batotezwa kandi imusaba gukoresha imbaraga ze mu guhatira Azerbaijan kurekura abo bafunzwe. Imiryango iharanira ukwishyira ukizana mu by’idini, irimo Komisiyo y’Abanyamerika ishinzwe Uburenganzira bw’Abemera (USCIRF), yamaganye ibikorwa by’Azerbaijan, isaba ko iki gihugu gihabwa n’ibihano.
Abayobozi ba Gikristo bavuga ko Trump ari we wenyine ushobora kugira icyo akora mu gukiza ubuzima bw’izi mfungwa, bakagereranya ikibazo cyabo n’uburyo imfungwa za Isirayeli zafunguwe nyuma y’igitutu cya Amerika.
Iyi foto igaragaza impunzi z’Abanyarumeniya zari zivuye muri Nagorno-Karabakh. Zabonetse mu mujyi wa Goris ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, mbere yo kwimurirwa mu mijyi itandukanye yo muri Arumeniya, aho ibikorwa byo guhohoterwa bazizwa ko ari Abakristo bitahagaze
Ku munsi umwe, Azerbaijan yatangaje ko itsinda rya Loni ryageze muri Nagorno-Karabakh nyuma y’uko hafi ya bose mu Banyarumeniya baho bahunze, nyuma y’uko Baku yongeye kwigarurira ako gace kitandukanyaga n’ubutegetsi bwayo.
Abanyarumeniya bari bamaze imyaka 30 bayobora ako karere, bemeye gushyira intwaro hasi, gusenya ubutegetsi bwabo no kongera kwihuza na Baku nyuma y’igitero cya Azerbaijan cyamaze umunsi umwe mu cyumweru cyari cyabanje.
#ChristianPost.com
Ni harebwe rwose icya korwa kugira ngo izo pfungwa za bakirisitu zitabarwe