× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Cristiano yasabye Georgina kumubera umugore – Hasigaye gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana

Category: Love  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Cristiano yasabye Georgina kumubera umugore – Hasigaye gusezerana mu mategeko n'imbere y'Imana

Nyuma y’imyaka hafi icyenda babana nk’abakundana, Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal akaba anakina muri Al Nassr, yateye intambwe ikomeye mu rukundo rwe na Georgina Rodríguez.

Georgina yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto y’amaboko yabo bombi, urutoki rwe rwambaye impeta, arangije yandikaho amagambo agira ati: “Yes, I do — in this and in all my lives.” Iyi foto yahise ivugisha isi yose, abafana benshi bishimira intambwe y’urukundo rwabo.

Bombi bahuye mu 2016 i Madrid ubwo Georgina yakoraga muri boutique ya Gucci, kuva ubwo bakaba barabyaranye abana babiri ndetse bakarerera hamwe abandi batatu, bose bakabana nk’umuryango munini.

Impeta yahawe Georgina ikomeje kugarukwaho cyane — bamwe bavuga ko ifite karat 15-37 za diamante, agaciro kayo kagashyirwa hagati ya miliyoni 2 na 5 z’amadolari.

Iki gikorwa cyo kumusaba kubana cyatumye urukundo rwabo rufatwa nk’urugero ku bafana benshi, kikaba kinashyize iherezo ku bibazo byinshi byakunze kubazwa ku bijyanye n’igihe Ronaldo azasezerana byemewe n’amategeko.

Impeta yamwambitse, ni ikimenyetso cy’uko yamusabye kumubera umugore, ariko ntibisobanuye ko bamaze gusezerana mu mategeko cyangwa imbere y’Imana.

Ni intambwe y’ibanze yerekana ko bateganya gukora ubukwe mu gihe kizaza, kuko gusezerana nyakuri bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa mu rusengero mu madini menshi, aho babanza gukora indahiro zemeza umubano wabo ku mugaragaro.

Cristiano Ronaldo yasabye Georgina Rodríguez kumubera umugore nubwo bari basanzwe babana nk’abakunzi ndetse banarabyaranye abana.

Kumwambika impeta yo kumusaba kubana bivuze ko bamaze gufata umwanzuro wo gushimangira umubano wabo mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa mu idini, bityo bikaba intambwe yerekeza ku gukomeza kubaka urugo ruzira amakemwa.

Ibi bishatse kuvuga ko bahise batangira urugendo rwo gusezerana ku mugaragaro, bityo ubuzima bwabo bw’urukundo bukaba buzaba busobanutse neza, kandi bizabafasha kugira umuryango uhamye ku buryo bwemewe n’amategeko n’imyemerere yabo. Ni ikimenyetso cy’urukundo rukomeye kandi rwizewe hagati yabo.

Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo hamwe n’abana babo
Bafite abana babiri b’abakobwa, na ho Cristiano Ronaldo afite abandi bana batatu yabyaye mbere y’uko batangira gukundana.

Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka igera hafi ku icyenda babana

Impeta yamwambitse, ni ikimenyetso cy’uko yamusabye kumubera umugore, ariko ntibisobanuye ko bamaze gusezerana mu mategeko cyangwa imbere y’Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.