Iminsi iricuma, iterambere rigatumbagira, Imana igakora ibitangaza, amashimwe akaremera, Imana igashimwa, inanga zigacurangwa imihogo nayo ikagororwa. Ubutumwa buhumuriza imitima nabwo ntibusigara kuko usanga abakomejwe n’imirimo y’Uwiteka bakomeza abakiri mu gikombe nshidikanyamana.
Iki cyumweru ni kimwe mu byumweru byasohotsemo indirimbo nyinshi z’amakorali ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo. Paradise.rw yanyarukiye Shene ya YouTube ubufindo buyerekeza ku ndirimbo nziza cyane ikumbuza abera igihugu cyo mu ijuru ikanakomeza abatentebukijwe n’iburuhanya byo mu isi.
Ni indirimbo yitwa "Nyuma y’ubu buzima" ya Kirali Goshen Karenge Ville. Ni indirimbo iryoheye amatwi kuyumva, ibyinitse kandi icurangitse neza. Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo: Nyuma y’ubu buzima no muri ubu butayu hari ubundi buzima tuzabamo twishimye. Have Yewe Satani, wowe n’abo ukoresha,ntimukidushoboye twe turakomeje.
Ubwoba nibushire,nimureke gutinya kuko utuyoboye ni umunyamaboko(*2). Yarirahiye ko itazadusiga niduca mu mazi hoya ntacyo tuzaba, ntazadutembana,Ni duca mu muriro hoya ntabwo tuzashya, tuzakomeza tugende niyo ituyoboye (*3).
Uwihangana akanesha inzira y’ubutayu azabona mu maso uwaducunguye(*2) azatwambura uyu mubiri upfa,duhindurirwe gusa na Kristo,dufite ibyiringiro bifatika hoya ntabwo bikoza isoni,ooh azatwambura uyu mubiri urwara kandi usaza maze duhindurwe duse nawe kubw’ibyo;
Dufite ibyiringiro, ibyiringiro!hoya ntabwo bikoza isoni, Twambutse rwa ruzi tuzabona Imana, nimuhumure ku iherezo ry’uru rugendo tuzabona Imana, tuzabona abera tuzabona Imana, nimuhumure kandi mukomere torero tuzabona Imana.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA GOSHEN CHOIR
Imana ikomeze ibashoboze nukuri muri byose kand indirimbo zanyu zidukora kumutima