× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twe gucogorera gukora neza kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari - Ikaze mu giterane cya Remera Miracle Center

Category: Ministry  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Twe gucogorera gukora neza kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari - Ikaze mu giterane cya Remera Miracle Center

Twe gucogorera gukora neza kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari, Abagalatiya 6:9. Uyu murongo ni we wagizwe insanganyamatsika nkuru y’igiterane cy‘ivugabutumwa giteganijwe taliki 28 Kanama kugeza taliki ya 03 Nzeri 2023.

Ni igiterane kigambiriye gukomeza abantu mu bihe turimo bigoye, tugakomeza tugashikama mu rugendo twatangiye rwa gikristu. Iki giterane cyateguwe n’itorero ryitwa Remera Miracle Center akaba ari na ho iki giterane kizabera.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Mwesigye Godfrey ukorera umurimo w’Imana muri iri torero rya Miracle Center yadusobanuriye ko iki giterane kiba ngaruka mwaka, kikaba kimaze imyaka itanu kiba. Yanakomeje anadusobanurira aho cyaturutse.

Yagize ati: Ni igiterane tujya tugira ku rusengero Miracle Center ngarukamwaka. Ni igiterane cyateguwe ari iyerekwa rivuye ku mushumba mukuru. Iri yerekwa ryaje akurikiranye abona ukuntu isi igenda ihindura umuntu, ukuntu abantu batangira babyiyumvamo ubona bashishikariye iby’Imana;

Ariko uko isi igenda igaragura abantu mu mvugo y’iki gihe ngo "irimo irakaranga abantu", ukabona uburyo bw’umubiri uko abantu babayeho bibagoye, ukabona no muburyo bw’ umwuka se cyangwa bwagikristo ukabona bagenda bagwa isari."

Yakomeje asobanura intego y’iki gitaramo avuga ko ko bisobanutse mu Abagalatiya 6:9 havuga hati: ‘Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari". Ibi wabihuza n’izina ry’igitaramo Never Give Up, mu Kinyarwanda bisobanuye "Wicogora", ugahita wumva intego y’igitaramo yo gushishikariza abakristo gukomeza urugendo batangiye rwa gikristo badacogora nk’uko Pastor Godfrey yabisobanuye neza.

Mu magambo ye yagize ati; "Ni ukugira ngo abantu babone ijambo ribaha motivation, ni ukubashitura, bongere batangire bushashya, biminjiremo agafu, bongere bakunde ubuzima bwa gikristu n’ijambo ry’Imana. Bakomeze bahagarare ku nzira batangiye yo gukizwa, niho iryo jambo Never Give Up ryavuye."

Iki giterane gisazwe kiba mu matariki abanza y’uku kwezi turimo kwa Kanama, mu makuru twahawe na Pastor Godfrey, impamvu cyatinzeho kuri iyi nshuro ni uko umushumba mukuru w’iri torero ariwe Bishop Samedi Theobard atari ahari, kuko yari ari mu mahanga, biza kuba ngombwa ko bamutegerezaho gato, kugira ngo bigende neza kurushaho.

Iki giterane kizaba tariki 28 Kanama kugeza tariki 03 Nzeri, hazaba harimo kandi abakoz b’Imana batandukanye aribo Pastor Mbabazi Margret, Pastor Patrick Twagrirayesu, Rev. Pastor James Dura ndetse na ba nyiri kubatumira ari bo Bishop Samedi Theobare akaba ari nawe mushumba mukuru wa Miracle center church hamwe n’umufasha we.

Hazaba hari n’abarimbyi batandukanye harimo Healing Worship Team, Kingdom of God Ministries, TLC Worship Team, The Winners Worship Team na TLC dancing family.

Remera Miracle Center mu giterane cyo gusaba abantu kudahagarika gukora neza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.