× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

USA: Korali Vessels of Praise izamuye amashimwe y’Imana mu ndirimbo nshya "Ngusingize"-VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

USA: Korali Vessels of Praise izamuye amashimwe y'Imana mu ndirimbo nshya "Ngusingize"-VIDEO

"Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa Twese n’Umwana n’Umwuka wera" Matayo 28:19.

Ni umugisha ukomeye ku Rwanda, Amerika yo irahirwa, kubona Korali Vessels of Praise igizwe n’abapapa beza baberwa n’amakoti bemeye gusiga byose ku bw’Izina rya Yesu Kristo, biyemeza kuba aba Ambasaderi beza aho mu mahanga.

Ntabwo bahagurutse bonyine, bahagurukanye n’abafasha beza baberwa no gucyenyera, biyeguriye Kristo nyuma yo kumva ijwi ryiza, ubu baririmba indirimbo z’amazamuka, amashimwe yuje indiba y’Imitima.

Bageze mu mahanga ntiyabahindura, bahitamo guhesha ishema Imana yabo nk’uko Daniel na bagenzi be banze kwiyanduza, ahubwo bakagambirira mu mitima yabo kutiyanduza, bigatuma Nebukadinezali ashinjagira gitware ati "Uwiteka gusa niwe Mana".

Ubu abasore n’inkumi baraganje babwirisha inanga ijwi ryitwa ’’Witsemba’’, intego ni Zaburi yitwa "Mikitamu". Ubu Amerika irarabagirana ku bw’ubutuma bwiza, bwatumye benshi bava mu biyobyabwenge, nyuma yo kubwirizwa na korali yitwa Vessels of Praise, icyubahiro ni icy’Uwiteka Iminsi yose,Amen.

Korali Vessels of Prise ni korali ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri leta ya Maine, ikaba yaratangiye kwamamaza ubutumwa mu mwaka wa 1997. Kuri ubu iyi korali ifite ishimwe riremereye isangiye n’abakunzi bayo dore ko yamaze guhabwa gakondo mu mitima ya benshi.

Ishimwe riremereye rikaba rikubiye mu ndirimbo bise "Ngusingize" bamaze gusohora, ikaba iya gatatu nyuma ya "Nzaririmba Ishimwe" ndetse na’’Intsinzi Yacu’ yakunzwe bihebuje. "Ngusingize" ni indirimbo nziza cyane, yaba mu myandikire, mu miririmbire, mu micurangire ndetse n’amashusho.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Bwana Byinshi Tharcisse Dudu akaba umuyobozi w’iyi korali yagize ati: "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukuvuga amashimwe y’Imana tuvuga ibigwi by’Imirimo yakoze. Yanditswe n’umwe mu baririmbyi bacu".

Ni indirimbo itangira mu ijwi rituje ryo mu gituza aho umukobwa utera igitero cya 1 agira ati "Mwami Yesu mfashe uyu mwanya, nshimira iby’ubuntu bwawe, iby’urukundo uba unyeretse bitumye unyitangiye ugapfa".

Nyuma yo gusubiramo iki gitero, abaririmbyi bazamura ishimwe bagira bati "Nzanye umutima w’amashimwe mvuga ibigwi by’ibyo wakoze, unyemerere ngusingize, ni wowe wenyine ubikwiriye". Ni indirimbo igaragaramo umunezero mwinshi ku maso y’abaririmbyi, ndetse n’imyambarire y’agahebuzo.

Ni korali isanzwemo abaririmbyi b’abahanga baririmbye mu makorali atandukanye mu gihe abandi bamenyekanye nk’abaramyi bafite igikundiro ku giti cyabo. Ibarizwamo Zawadi waririmbanye na Adrien indirimbo "Ntuhinduka". Zawadi kandi ni umucuranzi w’umuhanga mu gukirigita Piano ndetse n’abandi.

Abajijwe niba hari gahunda yo gukora igiterane vuba, Byinshi Tharcisse Dudu yavuze ko mu rwego rwo gutegura kumurika Album bateganya igitaramo muri leta ya Alizona mu mpera z’ukwezi kwa cumi hakaba n’ikindi bateganya mu mpera z’umwaka aho gishobora kubera muri Portland.

Iyi korali yahoze yitwa The voice of Angels, igizwe n’abaririmbyi basaga 36 kuri ubu ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Bethel Christian Center ryashinzwe mu mwaka wa 1993 rikaba riyoborwa na Pastor Mutima Peter. Ikomeje kwishimirwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Vessels of Praise ya Bethel Christian Center ikomeje kwerekana ubudasa

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NGUSINGIZE" YA VESSELS OF PRAISE

RYOHERWA N’INDIRIMBO "INTSINZI YA YESU" YAKUNZWE BIKOMEYE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.