Kimwe mu bigaragaza ko u Rwanda ruri mu kiragano gishya cy’imibereho izira ikibi, ni uko uko amateka y’u Rwanda yahinduwe no kurubohora ari na ko n’amazina y’abantu n’ahantu yagiye ahinduka akajyana n’icyerekezo gishya cy’Igihugu n’Iterambere.
Nk’uko kuri ubu utakwita umwana wawe Mbarimombazi ngo kwa muganga bandike iryo zina, ni ko n’uduce twinshi mu Rwanda turimo ako mu Karere ka Musanze kitwaga Sodoma mu myaka ya 1980 kahinduriwe izina ubu kakaba kitwa mu Byimana.
Aka gace kari mu Mujyi wa Musanze witwaga uwa Ruhengeri icyo gihe kakuye izina ku byahakorerwaga bigereranywa n’ibibi byakorerwaga i Sodomu na Gomora bibarizwa mu gitabo cy’Itangiriro 19:1-38. Iyo mijyi yahanwe n’Imana kubera ibyaha birimo ubusambanyi, ubutinganyi, urugomo, ibiyobyabwenge, n’imyitwarire idahwitse.
Uyu munsi aka gace gaherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, karahindutse kandi ni igihamya cy’uko imiyoborere myiza ishobora guhindura ubuzima bw’abantu n’amateka.
Kubera izo mpinduka aka gace kahinduriwe izina kitwa ‘Byimana’, risobanura “ahantu heza”, aho iterambere, ituze, n’imiyoborere myiza bihagaze.
Abatuye muri aka gace bavuga ko mbere ya 1980, kagaragaragamo ibikorwa by’ubusambanyi n’ubusinzi bukabije, ndetse abakora ibikorwa bibi bagakorera muri aka gace.
Makuza Joseph (yahinduriwe izina) w’imyaka 72, yavuze ko mu gihe cya kera, aka gace kari ahantu abantu benshi bakoraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, nk’uburaya, ubusinzi, ndetse n’amabandi yari yarahagize indiri.
Ibi byatumye abantu baho bagaragaza aka gace nk’ako muri Bibiliya, bahuza n’Umujyi wa Sodoma watumye Imana ihanira ibikorwa by’ubugome.
Yagize ati: “Hari ahantu hateye ubwoba, aho abantu bakoraga ibintu byose bigoye gusobanura. Ndetse n’abashinzwe umutekano basangaga hano indaya, hari ahantu hakorerwaga ibibi byose bishoboka. Nubwo byari byemewe n’umuyobozi bwo muri icyo gihe kuko wabonaga ntacyo bibubwiye.”
Habimana Elias, uhatuye ubu, ahamya ko aka gace kahindutse kakaba karabaye isoko y’icyizere, bijyanye n’impinduka zabaye mu miyoborere y’Igihugu.
Yagize ati: “Imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yadufashije kubona amahoro, iterambere, n’umutekano usesuye. Ubu aka gace kahoze ari Sodoma kabaye Byimana, kuko ubu ni amahoro n’iterambere.”
Habimana avuga ko kuba ubuyobozi bw’Igihugu bwarashyize imbere gahunda y’ubumwe n’iterambere, bigaragara ko bitanga impinduka nziza.
Abatuye mu Byimana bavuga ko ahahoze ari indiri y’ubugizi bwa nabi, ubu hagiye hubakwa ibikorwa remezo by’indashyikirwa. Biri mu byiza byinshi byagaragaye, nk’ amahoteli, amashuri, imihanda myiza, ndetse n’ibikorwa by’ubukorikori.
Yagize ati: “Dufite imihanda irimo amapave, amashuri yacu arakomeye, kandi tubona amahirwe yo gukorera mu mahoteli ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukungu bishingiye ku bwiza bw’imiyoborere myiza.”
Mukamana Olive w’imyaka 29 wavukiye muri aka gace ubu akaba ahakorera umwuga w’ubudozi, yemeza ko urubyiruko rwakuriye muri aka gace na bo bishimira ko habaye impinduka nziza bagakurira mu mateka meza.
Yagize ati: “Nakuze numva bavuga ngo ‘Sodoma ni ah’abantu batakazaga ubumuntu’. Ariko ubu ni ho mbonye ubuzima bwanjye. Dufite ubwisungane, amahugurwa y’ubukorikori, kandi Leta ituba hafi ntwaza kwigira akari aha kajya he.”
Uretse uburaya n’ubusinzi n’ibindi bikorwa bibi, byari byarahazengereje, abari bafite imyitwarire y’ubugizi bwa nabi bamaze kugarurwa mu buzima busanzwe.
Abahoze ari imbata z’ibiyobyabwenge ubu ni abacuruzi cyangwa abakozi b’imishinga y’iterambere.
Twizeyimana Pascal (amazina yahinduwe) avuga ko yari mu itsinda ry’abagizi ba nabi mbese ngo yahoze ari umusore wigize intakoreka muri “Sodoma” ariko ngo yahinduye imyumvire kuri ubu akaba afite inzu y’ubukorikori.
Yagize ati: “Imiyoborere myiza yatumye dusubira mu buzima. Nari narangiritse ariko nagaruwe n’ubujyanama bw’abayobozi b’Inzego z’ibanze. Ubu ndishyura Mituweli y’ababyeyi banjye, mfite icyizere cy’ejo hazaza, Sodoma yabaye amateka cyane.”
Kuri ubu Sodoma ni agace gakunzwe cyane kuko hari abashoramari banyuranye barimo kuhubaka amahoteli, amashuri n’ibindi ku buryo kuvuga ko hajyaga habera ibintu bibi byatungura umuntu.
Src: Imvaho Nshya