× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rwanda: Hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b’umwuga mu kurwanya impanuka ziterwa n’amakamyo

Category: Development  »  February 2023 »  Editor

Rwanda: Hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b'umwuga mu kurwanya impanuka ziterwa n'amakamyo

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yatangaje ko hagiye gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b’umwuga, Minisitiri Dr Nsabimana Erneste avuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kurwanya impanuka za hato na hato ziterwa n’amakamyo.

Hashize igihe hirya no hino mu gihugu hagaragara impanuka mu muhanda zitewe n’imodoka z’amakamyo.

Bamwe mu baturage bavuga ko bihangayikishije, bakavuga ko bakeka ko umunaniro ari imwe mu mpamvu y’izi mpanuka.

Uyu munaniro ukekwa n’abaturage wemezwa na bamwe mu bashoferi ndetse na banyiri izi modoka, bavuga ko kandi hakwiye n’ubumenyi bwimbitse kuri bamwe mu bashoferi.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest avuga ko hari itsinda ryashyizweho ryiga ibibazo byose izi modoka zifite.

Avuga ko kandi hateganywa gushyirwaho ishuri ryigisha abashoferi b’umwuga b’izi modoka.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu minsi yashize nibura buri munsi impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu babiri icyakora ngo uyu mubare waje kugabanuka.

Src: Inkuru ya Mbabazi Dorothy - RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.