Mu gihe Isi yahanganaga n’ubukana bw’icyorezo cya Covid 19, amatorero akorera mu bihugu byose yafunzwe igihe kirenga umwaka nta guterana, ibintu benshi bahamya ko byagize uruhare rukomeye mu kugwa no gusubira inyuma kw’abakristo bamwe ba bamwe.
Uko kudamarara kwamaze igihe, kwabyaye ingaruka zisa n’izagaragarira amaso ya benshi muri iki gihe. Bamwe bishora mu businzi, abandi bajya mu busambanyi, abandi mu biyobyabwenge ku buryo byagize ingaruka kuri bamwe kugeza aho bahisemo kudasubira mu rusengero.
Iki cyuho kigaragara no mu nsengero zitandukanye kandi zari zikomeye mbere ya Covid-19 aho n’iyo waterana usanga amateraniro menshi akonje. Izi ngaruka za Covid-19 ku itorero, urazisanga mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Bwana Daniel utashatse ko tuvuga izina rya kabiri muri iyi nkuru, yabwiye Paradise.rw ko ibyo asigaye abona bimwereka ingaruka zo kudaterana no kudamarara. Yagize ati: "Umwaka urenga twamaze mu rugo tudaterana, wagize ingaruka zikomeye ku gakiza kacu".
Yakomeje avuga uburyo yiboneye abagabura iby’Imana banywa inzoga, abandi bajya mu ma ’Lodge’ (amacumbi acumbira abantu). Yagize ati: "Covid-19 yanyeganyeje benshi mbese iragosora, njye niboneye abakozi b’Imana muri za kambuca, mu ma Lodge, mu tubari,.... "
Ibi bishimangirwa na Prisca Ngabire wagize ati: "Disi nsigaye mpura n’abo twasenganaga badandabirana, abandi narababuze sinzi icyabacogoje. Gusa satani agira nabi, yatwibye intama nyinshi mu gihe cya Covid-19".
Umwe mu bakozi b’Imana waganiriye na Paradise.rw, yavuze ko abaguye ubwo n’ubundi ntibari basanzwe bahagaze kandi ngo uwicaye nabi ababaza imbere ye. Ati: "Ubugingo burarindwa, nuko rero uzi agaciro kabwo ntiyakwitwaza Covid-19, ubwo abo twirirwa tubona basinze, bijanditse mu byaha bari kubona ingororano zabo."
Ingaruka za Covid-19 zageze mu bice byinshi bw’imibereho y’abaturage, byaba mu bucuruzi, gutakaza imirimo, guterezwa cyamunara n’ibindi, maze biba intandaro yo gusubira inyuma no gutakaza ibyishimo bya hato na hato mu bantu batandukanye.