Mu ri ibi bihe isi igenda irushaho gushyira imbere guharanira intsinzi binyuze mu gukora cyane, guhanga udushya no gushora imari, ariko ubushakashatsi bushya bugenda bugaragaza ko hari indi nkingi ikomeye abantu benshi basuzugura: isengesho.
Ubushakashatsi butandukanye, nk’uko byagarutsweho na Bishop Paul Jr, bwagaragaje ko mu myaka ya vuba abagabo basenga buri munsi bagira imyumvire myiza, kwihangana n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifite icyerekezo kirambye.
Abashakashatsi bagaragaje ko isengesho ridahindura ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo ko rigira uruhare runini mu mitekerereze n’imyitwarire y’umuntu.
Abagabo basenga buri munsi bivugwa ko bagira amahoro yo mu mutima, bagashobora gutuza mu bihe bigoye, bityo bigatuma batihutira gufata ibyemezo byateza igihombo mu bucuruzi cyangwa mu buzima bwabo bwite. Ibi bituma bagira ubushobozi bwo kureba kure, bagashyira imbere intego z’igihe kirekire aho kwiruka ku nyungu z’ako kanya.
Iyi myumvire inagaragaza ko isengesho rifasha mu kongera kwigirira icyizere no kumenya aho umuntu ahagaze. Mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, ibi bifatwa nk’inkingi ikomeye ituma umuntu abasha gukomeza urugendo n’iyo yaba ahuye n’imbogamizi.
Abagabo bagira umuco wo gusenga bibafasha gusobanukirwa neza inshingano bafite, bagakora ibikorwa bifite indangagaciro n’ubunyangamugayo, bigatuma bagirirwa icyizere n’abandi.
Nubwo isengesho ritafatwa nk’uburyo bwa magendu bwo kugera ku bukire, abasesenguzi bavuga ko rifasha gushyira mu murongo imitekerereze, rikongera ukwitanga no kudacika intege. Ibi byose bikaba ari byo shingiro ry’intsinzi irambye.
Mu gusoza, ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu gihe isi ikomeje kwibanda kuri “hustle” no gukoresha imbaraga z’umubiri, isengesho rikomeje kwigaragaza nk’ingufu z’imbere zituma umuntu agira icyerekezo, kwihangana n’ubwenge bwo gucunga neza amahirwe ye.
Ku bagabo benshi, gusenga buri munsi si umuco wo kwizera gusa, ahubwo ni imwe mu nkingi z’intsinzi mu buzima n’ubukungu.