× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Pastor Bugingo yarashwe n’abashakaga kumwica hapfa umurinzi we

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uganda: Pastor Bugingo yarashwe n'abashakaga kumwica hapfa umurinzi we

Pasiteri wo muri Uganda ufite izina rikomeye mu Karere, Aloysius Bugingo, ari mu bitaro nyuma y’igitero cyahitanye umurinzi we.

Kuri uyu wa Kabiri ku itariki 02 Mutarama 2024 inkuru ye yatangiye gucicikana mu binyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo The Independent, News24 n’ibindi.

Bugingo ayoboye Itorero rya Pentekote ryitwa House of Prayer Ministries ritavugwaho rumwe mu gihugu cya Uganda kubera gushyigikira Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu magambo ye avugira kenshi kuri Radiyo na Televiziyo bye.

Nk’uko News24 ibitangaza, abamuteye bahungishijwe na moto bituma batabasha kumenyekana neza; Abapolisi bo mu Gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala bavuga ko barimo gukora iperereza kugira ngo bamenye abo ari bo.

Kuri uyu wa Gatatu, abapolisi bavuze ko uyu Mupasiteri ukomeye wa Uganda Aloysius Bugingo ushyigikiye byimazeyo Perezida Yoweri Museveni, ari mu Bitaro by’Igihugu by’ikitegererezo bya Mulango biherereye mu Mujyi wa Kampala nyuma y’igitero cy’amasasu cyahitanye umurinzi (bodyguard) we cyabereye hafi ya Sitasiyo ya lisansi ya Total muri Namungoona, mu Karere ka Wakiso, mu Mujyi wa Kampala.

Polisi ya Uganda yavuze ko Aloysius Bugingo yarashwe ku mugoroba wo ku wa kabiri ubwo abagizi ba nabi batamenyekanye barashe ku modoka ye bayiturutse imbere bari kuri moto bagahita bahunga.

Bavuze ko iperereza ryatangijwe kugira ngo bamenye abagerageje gushaka kwica Pasiteri Aloysius Bugingo bikarangira bishe nabi umurinzi we, Muhumuza Richard.

Bugingo ni umuntu utavugwaho rumwe muri Uganda, aho ayoboye inzu y’amasengesho ya Ministries International [House of Prayer Ministries]- rimwe mu matorero akomeye ya pentekote mu gihugu cy’amadini yo muri Afurika y’iburasirazuba.

Afite kompanyi ikomeye yise Salt Media Group of Companies ndetse n’imiyoboro ye ya tereviziyo na radiyo akoresha mu gutera inkunga bidasubirwaho Perezida Museveni wategetse Uganda kuva mu 1986.

Polisi yongeyeho ati: "Nubwo yakomerekeye muri icyo gitero, Pasiteri Aloysius Bugingo yashoboye gutwara imodoka ayigeza mu bitaro bya Mulago."

Ikibabaje ni uko umuzamu we, Muhumuza Richard, yaguye muri icyo gitero kandi byemezwa ko yapfuye akigera mu bitaro. Bavuze ko Bugingo ari kwivuza kandi ko ari gukurikiranirwa hafi.

Pasiteri Bugingo Aloysius n’itorero ayobora ntibavugwaho rumwe kubera ko ajya kuri Televiziyo na Radiyo ye akagaragaza ko ashyigikiye ubutegetsi bw’igihugu cya Uganda, bikavugwa ko bidakwiriye kuvanga politiki n’inyigisho za Gikristo. Abandi batamwumva ni abo mu mashyaka arwanya irya NRM riri ku butegetsi.

Pastor Bugingo yarokotse igitero cyagabwe ku modoka ye kigahitana umuzamu we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.