Umwe mu bayobozi bakomeye ba Anglican, Justin Welby, yongeye kugaruka ku mushinga w’itegeko ryo muri Uganda, rihana abatinganyi, aho mu bihano biteganyijwe harimo n’igihano cy’urupfu. Ni umushinga wemejwe unashyirwaho umukono na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ibi byatangiye kuzamo urunturuntu muri Anglican, ubwo umwe mu bashumba bakomeye ba Anglican muri Uganda, Archbishop Kaziimba yavugiraga mu ruhame ati; "Ndanyuzwe ku bw’iri itegeko, ariko nanone nashima ko igihano cy’urupfu cyasimburwa n’igifungo cya burundu".
Archbishop Welby ati; "Ibi mbivuganye akababaro gakomeye, kuba itorero rya Uganda ryarashyigikiye uwo mushinga w’iryo tegeko, kandi birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu, nzi neza iby’amateko y’ubukoroni yakoreye Uganda, bituma bamagana imico itandukanye y’Iburengerazuba.’’
Yakomeze avuga ko bigomba kuba bisobanutseko nta ntara ya Anglican igomba gushyigikira kugirira nabi abatinganyi. Aragira ati; ‘’Ndakomeza gusengera itorero rya Anglican kugira ngo rikomeze kugira ubumwe’’
Archbishop Justin Welby uyobora Anglican mu Bwongereza, yasoje ubutumwa bwe avuga ati; "Nk’intumwa za Yesu, tugomba kubaha ishusho y’Imana iri muri buri muntu, ndasenga Anglican yose ibashe kwumvikana no guhuriza hamwe kuri iyi ngingo".
Nukuri ubutinganyi butsingwe ubikora ahanwe byintangarugero