× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda ikomeje kotswa igitutu ku bw’itegeko rihana abatinganyi

Category: Ministry  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Uganda ikomeje kotswa igitutu ku bw'itegeko rihana abatinganyi

Umwe mu bayobozi bakomeye ba Anglican, Justin Welby, yongeye kugaruka ku mushinga w’itegeko ryo muri Uganda, rihana abatinganyi, aho mu bihano biteganyijwe harimo n’igihano cy’urupfu. Ni umushinga wemejwe unashyirwaho umukono na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ibi byatangiye kuzamo urunturuntu muri Anglican, ubwo umwe mu bashumba bakomeye ba Anglican muri Uganda, Archbishop Kaziimba yavugiraga mu ruhame ati; "Ndanyuzwe ku bw’iri itegeko, ariko nanone nashima ko igihano cy’urupfu cyasimburwa n’igifungo cya burundu".

Archbishop Welby ati; "Ibi mbivuganye akababaro gakomeye, kuba itorero rya Uganda ryarashyigikiye uwo mushinga w’iryo tegeko, kandi birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu, nzi neza iby’amateko y’ubukoroni yakoreye Uganda, bituma bamagana imico itandukanye y’Iburengerazuba.’’

Yakomeze avuga ko bigomba kuba bisobanutseko nta ntara ya Anglican igomba gushyigikira kugirira nabi abatinganyi. Aragira ati; ‘’Ndakomeza gusengera itorero rya Anglican kugira ngo rikomeze kugira ubumwe’’

Archbishop Justin Welby uyobora Anglican mu Bwongereza, yasoje ubutumwa bwe avuga ati; "Nk’intumwa za Yesu, tugomba kubaha ishusho y’Imana iri muri buri muntu, ndasenga Anglican yose ibashe kwumvikana no guhuriza hamwe kuri iyi ngingo".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri ubutinganyi butsingwe ubikora ahanwe byintangarugero

Cyanditswe na: Ineza win Delice  »   Kuwa 11/06/2023 03:58