Umuhanuzi, Unushumba Bushiri wo mu itorero rya Gikristo rya Enlightened Christian Gathering (ECG), yavuze ko uyu munsi aratanga amasomo y’ubucuruzi ku buntu ku Banyamalawi bose bifuza kujya mu bucuruzi.
Bushiri yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook, avuga ko gahunda yo kwigisha ku buntu iteganijwe gutangira saa Mbili z’ijoro.
Uyu mushumba w’itorero benshi bamenyereye nk’umuhanuzi muri Malawi yagize ati: “Waba uhugiye mu gushaka uburyo bushya bwo gukora ubucuruzi, ushaka uko wagwiza amafaranga yawe, n’icyo wayashoramo? Ushaka kwiga uburyo bwo gukora imishinga kuri enterinete, cyane ubwo gucunga imari yawe?”
Bushiri akimara gutera amatsiko abamukurikira, ababaza niba bifuza kubona amasomo yo kuri enterinete yabafasha kumenya ubucuruzi bashoramo amafaranga bakunguka, n’uburyo bakoresha bacunga imari yabo igakomeza kwinjiza amafaranga, yatanze igisubizo.
Yagize ati: "Birakenewe ko wigira ku mugabo w’umucuruzi ufite ubunararibonye kandi wahiriwe na bwo (ubucuruzi), uzagufasha kumenya imbaraga zawe, uko wamenya gucunga igihe, kuvumbura amahirwe yihishe, no guhindura ubuzima bwawe uko ubishaka."
Yosoje agira ati: “Itabire Gahunda yo Gutanga amahugurwa ku bucuruzi, kuva saa Mbili z’umugoroba, hamwe n’Umuhanuzi, Umushumba Bushiri. Kwiyandikisha sura: jesusnation.app.”
Kuva abitangaje, Abanyamalawi benshi bagaragaje ko bifuza kwifatanya muri iyi nama y’ubuntu.