× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukristu wahoze ari umutinganyi yahamije ko impuhwe za Yesu zamufashije kureka ubutinganyi

Category: Ministry  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Umukristu wahoze ari umutinganyi yahamije ko impuhwe za Yesu zamufashije kureka ubutinganyi

Umugabo witwa DeUndrae Cockrell, usanzwe ayobora ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, mu butumwa yatambukije kuri YouTube yitwa "On a June 15 episode of Delafe’ testimonies" ifite aba-subscribers bagera ku 300,000, yahamije uko yahoze ari umutinganyi n’uko yaje kubivamo.

DeUndrae yavuze ko yakuze asengera mu itorero rya Pantecost church in Columbus ryo muri Mississippi. Avuga ko yagize ibyuyumviro ku muntu bahuje igitsina bwa mbere afite imyaka ine gusa. Akomeza avuga ko yakuriye mu muryango w’abantu bake cyane ku buryo byamuhaye umwanya w’ubwigunge, bituma ku myaka 13 atangira kureba filime z’urukozasoni.

Ubwo yajyaga muri segonderi muri 2005, ni bwo yatangiye byeruye ubutinganyi, gusa ibi byose yabikoraga anaririmba muri korari mu rusengero ari no mu bayobozi. Byatangiye guhinduka nyuma y’imyaka ibiri ubwo mushiki we yapfaga.

Yakomeje agira ati; "Ubwo nari mu cyumba, nagiye kwumva numva ijwi rimbwira riti ’Uyu siwe uriwe, kandi ndagukunda’, naratunguwe cyane kuko nari nzi ko ahubwo bitewe n’ibyo nakoze nta rukundo rw’Imana ntegereje".

Nyuma yaje kugenda agerageza kubivamo, akabivamo, akabigarukamo, bitewe n’uko n’abantu ubwabo bamutenguhaga nk’umuryango ntibizeraga ko yaretse ubutinganyi, n’abakobwa bakundanaga iyo bamenyaga amahame ye bahitaga bamwanga.

Akomeza ashima cyane abavandimwe n’inshuti bamufashije mu rugendo rwo kuvuka bwa kabiri, akaba ubu ubuzima bwe bwose yarabwerekeje kuri Yesu. Yasoje agira ati: "Narahindutse ni byo n’Imana iri kumwe nanjye ariko ntibivuze ko ibingerageza bitaza".

"sinshaka no kwigira nk’aho ntabibona, ahubwo nyuma yo kubibona nkora iki, njye nzi ko ubu mfite ubushobozi bwo kurwanya no kwirukana ibingerageza, bishaka kunjyana muri ziriya nzira, mbere byarangoye ariko ndabizi ko mbishoboye kandi ndanabishobora".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.