Ku wa 26 Kamena 2025, Pasiteri Christian Gisanura yatangije gahunda y’isengesho ry’iminsi itatu ryibanda ku “Kwibohora Ingeso Mbi”, ryashishikarije abantu gusenga no kwegera Imana kugira ngo bacike ku ngeso zibadindiza mu mibereho yabo ya gikristo.
Uyu munsi wa mbere w’isengesho wari wihariye cyane, aho Pasiteri yasabiye abantu bafite ingeso mbi zituma batabasha gusabana n’Imana, harimo gusuzugura, ubusambanyi, ubusinzi, kutizera, ubunebwe n’ibindi bikorwa bidashimisha Imana.
Yasobanuye ko izi ngeso zishobora guteza itandukaniro hagati y’umuntu n’Imana, kandi ko umuti uzirwanya utava mu mbaraga z’umuntu, ahubwo ushingiye ku mbabazi z’Imana n’ubushake bwo guhinduka.
Yagize ati: “Imana ni yo idukiza, si imirimo yacu myiza. N’ubwo twagerageza, tugakora uko dushoboye ngo twihane, ushobora kubona bikurenze. Ariko Imana, ku bw’imbabazi zayo, iradukiza, ikadukiza ingeso mbi.”
Yifashishije amagambo yo muri Tito 3:5-7, Pasiteri Gisanura yasabye buri wese kwicisha bugufi akemera ko ingeso mbi zimurusha imbaraga, ariko akiringira ko amaraso ya Yesu amwejesha, amuhindura mushya, kandi akamugira umuragwa w’Imana.
Yagarutse ku ngeso zihishe abantu batazi, asaba buri wese kuzishyira imbere ya Yesu, akamusukamo ubugingo bushya n’imbaraga zo kunesha.
“Bwira Yesu ingeso zawe abandi batazi, akuzuremo azigukuremo… Abe umuragwa w’Imana isumbabyose, umwana w’umugisha,” ni ko yabisabye mu isengesho.
Pasiteri Gisanura yasoje yizeza abazumva aya masengesho ko Imana ibasha kubohora ubugingo bwose bwari bufungiye mu ngeso mbi. Yasabye Umwuka w’Imana kuba kuri buri wese ufite umutima wo guhinduka, kugira ngo atsinde ibinezeza Satani kandi agendere mu rumuri rw’Imana.
Aya masengesho y’iminsi itatu akomeje gukurura abantu bifuza impinduka zifatika mu mibereho yabo ya roho. Ku munsi wa mbere, hasabwe umwuka wo kunesha n’ubushobozi bwo gutandukana n’ingeso zishimisha umwanzi.
Abafite ingeso basabwe gukomeza guhamagara izina rya Yesu, kuko ari we uha imbaraga abakennye ku mutima, akabahindura bashya, kandi agasibanganya ibyo banyuzemo byose bitari mu murongo w’Imana.