× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi wa 2: Pastor Christian Gisanura yashishikarije abizera gufungura imitima yabo kugira ngo Yesu yinjire

Category: Pastors  »  3 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa 2: Pastor Christian Gisanura yashishikarije abizera gufungura imitima yabo kugira ngo Yesu yinjire

Ku munsi wa kabiri w’amasengesho y’iminsi itatu yo gusengera kugendana na Yesu, Pastor Christian Gisanura yongeye gusobanura iby’ingenzi mu gusenga no kumvira amategeko y’Imana.

Pastor Gisanura yongeye kuvuga ko gusaba Imana kuduherekeza no kugendana natwe mu buzima bwa buri munsi ari ingenzi. Yashishikarije abizera gufungura imitima yabo kugira ngo Yesu yinjire, asangire na bo ibyishimo, ibibazo, agahinda, intege nke n’ibyishimo by’ubuzima bwa buri munsi.

Yakoresheje imirongo yo mu Ibyahishuwe 3:20, ahari amagambo agira ati: "Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire."

Yakomeje asobanura ko urugi Yesu avuga ari umutima w’umuntu, kandi ko kumwemerera kwinjira mu buzima bwacu bituma duhura n’umunezero nyawo, tukagira amahoro mu mutima, ndetse tukagira ubushobozi bwo gutsinda ibyaha n’ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi.

Pastor Gisanura yibukije Abakristo ko umuntu udafite imbaraga zo kunesha icyaha akenera inkunga y’Imana, kandi ko kumvira amategeko yayo ari uburyo bwo kugera ku munezero uhoraho.

Yifashishije kandi amagambo yo muri Yohana 15:10-14, asobanura ko gukunda Imana no gukurikiza amategeko yayo ari inzira iganisha ku rukundo rwuzuye n’umunezero w’ukuri:
“Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.” (Yohana 15:10)

• “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye.” (Yohana 15:11)

• “Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze.” (Yohana 15:12)
• “Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.” (Yohana 15:13)
• “Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka.” (Yohana 15:14)

Pastor Gisanura yagaragaje ko gukundana n’abandi, gukundana nk’uko Yesu yadukunze, no guha agaciro inshuti zacu ari imirimo iganisha ku buzima bwiza, butekanye kandi bwuzuye umunezero. Yashimangiye ko umunezero nyawo uturuka ku gukurikiza amategeko y’Imana no kugira ubucuti n’Umwami Yesu Kristo.

Uyu munsi wa kabiri wo gusenga wari wuzuyemo inyigisho zishishikariza buri wese kurushaho gusabana no gusaba Imana kuduherekeza mu buzima bwa buri munsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.