× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi wa 2 wo gusenga tuvuga ko Yesu aduhagije muri byose – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  3 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa 2 wo gusenga tuvuga ko Yesu aduhagije muri byose – Pastor Christian Gisanura

Ku wa 31 Kanama 2025, wari umunsi wa kabiri w’amasengesho y’iminsi itatu, aho Pastor Christian Gisanura akomeje guhamagarira Abakristo kwibuka ko Yesu ari we uduhagije mu buzima bwacu bwose, haba mu buryo bw’umwuka, mu mirimo cyangwa mu mibereho ya buri munsi.

Pastor Gisanura yibukije ko abantu benshi bahora bafite ibyo bifuza, ariko ko muri byose Yesu ari we wenyine uduhaza. Yagize ati: “Abana b’abantu duhora dufite ibyo dukeneye. Ariko Uwiteka Mwami, dufite Yesu birahagije. Ni yo mpamvu duca bugufi, tugahamagara tuvuga tuti Yesu araduhagije.”

Yashimangiye iri jambo akoresheje icyanditswe cyo mu Bafilipi 4:13 kivuga ngo: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” Yongeraho ko ibyo umuntu ageraho mu mirimo, mu mashuri, cyangwa mu rugo, atari ku bw’imbaraga ze bwite ahubwo ari Kristo umushoboza.

Mu isomo rya 1 Samweli 17, yibukije urugero rwa Dawidi imbere ya Sawuli, ubwo yari agiye kurwana na Goliyati. Dawidi yabanje gusuzugurwa, ariko yemeje Sawuli ko ari Imana yamushoboje mu bihe byashize, ikamuha gutsinda intare n’idubu, ari na yo yari kumushoboza kurwanya uwo muhezanguni ngo ni Goliyati.

Pastor Gisanura yagize ati: “Natwe Imana ni yo iduha imbaraga mu gihe tubona ibintu bitugoye tukumva nta gisubizo dufite.”

Yifashishije kandi ibindi byanditswe birimo Abefeso 1:17-19, aho Pawulo asengera abizera ngo bahabwe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa, kugira ngo bamenye ubutunzi bw’ubwiza bw’Imana n’ubwinshi bw’imbaraga iha abayizera.

Yagize ati: “Imana iduha imbaraga n’ubwenge, igamije ko tubikoresha tuyihesha icyubahiro. Iyo umuntu yikunze, yibwira ko yavukiye gukorera amafaranga. Ariko intego nyayo ni uguhesha Imana icyubahiro mu byo dukora byose: mu burezi, mu bucuruzi, mu buvunzi, no mu yindi mirimo yose.”

Yakomeje asobanura ko imbaraga z’Imana zitagarukira gusa ku gukora ibitangaza bikomeye, ahubwo zigaragarira no mu buzima bwa buri munsi.

Yashimangiye amagambo ya Pawulo yo mu 2 Bakorinto 12:8-10, avuga ko aho intege nke z’umuntu ziri ari ho imbaraga za Kristo zuzurira, ndetse n’ijambo ryo mu Baroma 8:37 rivuga ko muri byose turushaho kunesheshwa n’uwadukunze.

Yabwiye abakristo ko intege nke zacu zituma ubuntu bw’Imana burushaho kugaragara, kandi ko intsinzi nyayo ari iyo Imana iduha. Yabasabye kwiyegurira Yesu no kumushimira buri munsi kuko ari we uduhaza muri byose.

Dore imirongo ya Bibiliya yakoreshejwe n’uko ivuga:
Abafilipi 4:13
Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Abefeso 1:17-19
kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,

2 Abakorinto 12:8-10
Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo.
Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.
Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.

Abaroma 8:37
Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.