× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunsi wa gatatu wo gusengera ibyifuzo bitasubijwe hamwe na Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  June 2025 »  Pastor Christian Gisanura

Umunsi wa gatatu wo gusengera ibyifuzo bitasubijwe hamwe na Pastor Christian Gisanura

"Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro.” – Zaburi 91:15

Mu gihe isi yuzuye ibibazo by’ingutu n’imibabaro ikomeye, hari imbaga y’abantu barimo guca mu bihe bigoye: ubukene, indwara, gufungwa, intambara, amakimbirane mu ngo, amadeni, kubura akazi, no kubura ibyiringiro. Ni muri urwo rwego Pasitor Christian Gisanura yamaze iminsi itatu asengera ibyo byifuzo biremereye imitima ya benshi.

Uyu munsi wa gatatu wo gusengera ibyifuzo ni wo wasoreje iki gikorwa cy’amasengesho yihariye. Pastor Gisanura yavuze amagambo akomeye y’ihumure ati:

“Turasengera abafite ibyifuzo byihuse kubera ibibazo bitunguranye, ubukene, uburwayi, gufungwa n’ibindi... Hari abari mu madeni, mu ntambara no mu bindi, umva gusenga kwabo ubasubize.”

Yibukije amagambo Yesu yavuze muri Yohana aho yavuze ko icyo tuzasaba cyose mu izina Rye, Se azagikora kugira ngo icyubahiro kibe icy’Imana.

“Nange ndi kubatabariza, Data, Data, tuzababone bagarutse amahoro mu izina rya Yesu… Wowe ufite icyifuzo cyo gusengera, bwira Yesu, uvuge icyifuzo mu mazina yawe, umubwire agutabare.”

Yahumurije abakomeretse, ababuze inshuti, abashavuye n’abasigaye bonyine. Abasaba akazi, abasaba amahoro mu miryango, abana barwaye, ababuze ubukode, n’abari mu nkiko; bose yabashyikirije ku ntebe y’imbabazi z’Imana.

“Kingura imiryango ikinguke, udutwikire igitinyiro n’icyubahiro cyawe, buri wese icyo akeneye agihabwe mu izina rya Yesu.”

Pastor Gisanura yasabye buri wese kwiyegereza Imana, adatinya kuvuga icyifuzo ke. Yasabye ko ubuntu bw’Imana butwikira buri wese uri mu makuba:

“Nsengeye abari mu gahinda, mu kaga no mu karengane… fasha abari mu rubanza, ubasaba akazi, ubatwikire ubuntu bwawe, buri wese umuvugire Mwami.”

Iri sengesho ry’umunsi wa gatatu ryasorejwe ku ihame rikomeye ryanditswe muri Zaburi 91:15, rivuga ko Imana izitaba abayiyambaza, ikabana na bo mu makuba, ikabakura mu byago ikabahesha icyubahiro.

Ubwo turi mu gihe gikeneye amasengesho y’ukuri kandi arimo ukwizera, Pastor Gisanura yadusabye gufatanya gusengera imitima iremerewe, abantu bari gutabaza Imana, kugira ngo uwo mwami Yesu akore ibyo yasezeranye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.