Umugabo wemejwe nk’ufite ubwenge bwinshi kurusha abandi bose bariho ku Isi kugeza uyu munsi mu wa 2025, Dr. YoungHoon Kim, yatangaje ko yemera ibivugwa muri Bibiliya, Yesu n’Imana.
Dr. YoungHoon Kim, impuguke ikomoka muri Koreya y’Epfo, akaba ari we uherutse kwemerwa n’amashyirahamwe menshi nka nyiri ubwenge buhanitse kurusha abandi ku Isi, ufite IQ igera kuri 276, yatangaje ku mugaragaro ko yemera Yesu Kristo nk’Imana, inzira, ukuri n’ubugingo.
Mu mwaka wa 2025, Dr. Kim yagize ati: “Ndi nyiri ubwenge buhanitse ku Isi, ariko nemera ko Yesu Kristo ari Imana, inzira, ukuri n’ubugingo.” Ubu butumwa bwe bwatunguye benshi, cyane cyane mu isi ya siyansi n’ubumenyi, aho benshi bari bamenyereye kubona abahanga baha agaciro ibitekerezo bishyira imbere ubwenge bw’abantu kurusha ukwemera.
Aya magambo ya Dr. Kim yahise ateza impaka ku rwego mpuzamahanga, abantu bibaza niba koko ubumenyi n’ukwemera bishobora kugendera hamwe. Abenshi bavuze ko kuba umuntu ufatwa nk’ufite ubwenge burenze abandi ku Isi yemeye ko Bibiliya ari ukuri, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko iyo Bibiliya ari ukuri koko, kandi ko ukwemera kudashingiye ku ngano y’ubwenge ahubwo ko gushimangira ku kuri k’ubuzima.
Ibi Dr. Kim yavuze byafashwe nk’igihamya gikomeye cyane ku bakomeje gushidikanya ku byanditswe muri Bibiliya. Ku bw’inyigisho ze n’ubuhamya bwe, yakanguriye abashidikanya kureka gushidikanya, ahubwo bakemera ukuri ku Mana.
Ubuhamya bwa Dr. YoungHoon Kim, wiyemeje guhuza ubwenge buhanitse n’ukwemera kwa gikristo, bugaragaza ko Bibiliya ari igitabo kidashidikanywaho, gifite ubushobozi bwo guhindura abantu b’ingeri zose. Nk’uko yabivuze, “Yesu Kristo ni Imana, inzira, ukuri n’ubugingo.”
Umugabo wemejwe nk’ufite ubwenge bwinshi kurusha abandi bose bariho ku Isi kugeza ubu, Dr. YoungHoon Kim, muri uyu mwaka wa 2025 yatangaje ko yemera ibivugwa muri Bibiliya, Yesu n’Imana.
binonese ndinde wo kubijakana nibyo kd bibiliya idufitiye
Agaciro kaninu muri sosiyeye