× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru Nshuti Alphonse asobanuye uko yirundumuriye mu bukerarugendo asaba abakristo guha agaciro "KWITA IZINA"

Category: Tourism  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umunyamakuru Nshuti Alphonse asobanuye uko yirundumuriye mu bukerarugendo asaba abakristo guha agaciro "KWITA IZINA"

Mu gihe ibyamamare mu ngeri zitandukanye biturutse mu bihugu bitandukanye kuri ubu biri kubarizwa i Musanze mu Rwanda mu gikorwa cyo "Kwita izina" abana b’ingagi, umushoramari akaba n’umunyamakuru Nshuti Alphonse yageneye ubutumwa abanyarwanda by’umwihariko abakristo dore ko bigaragara ko basigaye inyuma mu bukerarugendo.

Kuri uyu wa Kane tariki 31/082023 hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo Kwita izina abana b’ingagi 23, mu gihe igikorwa nyirizina cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01/09/2023. Kuri iyi nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) harizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’igihugu y’ibirunga.

Mu gihe benshi berekeje amaso i Kinigi muri Musanze, Umunyamakuru Nshuti Alpha yasabye abanyarwanda by’umwihariko aba Kristo kwitabira ibikorwa by’ubukerarugendo abashishikariza gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yasobanuye imvo n’imvano yo gushora imari mu bikorwa bitandukanye by’Ubukerarugendo. Nshuti Alphonse Uwimana (Alpha) ni umwe mu banyamakuru bafite uburambe mu Itangazamakuru.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2011 ubwo yakoreraga ORINFOR (ubu ni RBA). Yanabaye umwanditsi w’ikinyamakuru wa Imvaho Nshya. Yakoreye Sana Radio ndetse yabaye umwanditsi w’ikinyamakuru cy’Abadage kitwa Vox.

Yabaye umuyobozi wa Family TV (Managing Director), ndetse aba umuyobozi wa Yongwe Tv. Mu myaka 12 amaze ari umunyamakuru arangwa no gutera inkunga no gushyigikira cyane umuziki wa Gospel.

N’ubwo akora itangazamakuru, ni umwe mu bantu bakurikiraniraga bya hafi ibikorwa by’ubukerarugendo dore ko yabonaga mu itangazamakuru harimo icyuho mu byerekeye ubukerarugendo.

Yaje kugira inzozi zo gukora itangazamakuru rishingiye ku bukerarugendo. Yafashe umwanya wo gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda aho yasuye ibikorwa bitandukanye bizwi mu mateka.

Yasuye imva yatabarijwemo Kanjogera, Ijuru rya Kamonyi, n’ahandi. Nyuma yo gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, nibwo yagize igitekerezo cyo gukundisha abantu gusura aho yazengurutse ahereye ku nshuti ze.

Alpha ari mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda

Nyuma yaje guhitamo kuba umushoramari mu bukerarugendo. Abajijwe ishusho y’ubukerarugendo mu Rwanda, yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gifite ishusho nziza mu bikorwa by’ubukerarugendo bigendanye n’umurongo mwiza wa leta y’u Rwanda.

Gusa yagaragaje ko abanyarwanda batarabasha kwitabira ibikorwa by’ubukerarugendo ku bwinshi.
Uyu mugabo yatangiye gukora ibiganiro by’ubukerarugendo bugamije kumurikira abanyarwanda n’abatuye isi bose ahantu Nyaburanga mu Rwanda.

Yaje gutangiza umurongo wa Youtube witwa Alpha Tour channel akaba ari umuyoboro w’ubukerarugendo. Mu gihe abantu barenga ibihumbi 30 bateraniye mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 23, Alpha yagize icyo abwira abanyarwanda ku bijyanye n’ubukerarugendo.

Arashishikariza abanyarwanda gufata iya mbere mu gusobanukirwa no kumenya agaciro k’ibyiza bitatse u Rwanda aho ahamya ko umunyarwanda yakamenye agaciro k’ingagi kurusha abanyaahanga doreko we aba azegereye kandi akaba uwa mbere mu kungukira ku madevize yinjira mu gihugu.

Mu mwaka wa 2021 mu gihe cya Covid 19 ni bwo yashyize imbaraga mu bukerarugendo binyuze muri Alpha Tours. Kimwe mu bimushimisha ni ukubona nka Coasters 2 cyangwa 3 z’abanyarwanda bitabira Alpha Tours.

Ikindi, kuba buri mwaka abanyarwanda bitabira ibikorwa by’ubukerarugendo bakomeza kwiyongera bimuha imbaraga zo kuzagera ku nzozi ze! Kuri ubu ahamya ko agiye kujya ategura ingendo za buzinesi ndetse n’iza Gospel, izigamije kwiga, iz’ubushakashatsi n’izindi.

Iki gikorwa cyo kwita izina cyatangiye mu mwaka wa 2005 aho kuri ubu abana b’ingagi basaga 374 aribo bamaze kwitwa amazina. Uyu mwaka wa 2023, byamamare birimo umukinnyi Sol Campbell umuyabigwi wakiniye Arsenal ikegukana shampiyona yo mu mwaka wa 2003-2004 ni umwe mu byamamare byitabiriye iki gikorwa.

Abandi bitabiriye "Kwita izina" twavuga Larry Green uri mu nama y’ubutegesi ya African Wildlife Foundation; Rurangiranwa Bernard Lama wakiniye Paris Saint Germain akanatwarana n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1998;

Umuhoza Ineza Grace umunyarwandakazi washinze Green Protector igamije kurengera ibidukikije ndetse na Andreas Hovlsen umuyobozi wa Bestseller ikigo gicuruza amoko y’Imyambaro itandukanye ku isi akaba akomoka mu Gihugu cya Danemark.

Miss Queen Kalimpinya nawe ari mu byamamare byise izina abana b’ingagi. Ni mu gihe Zawadi Mwiza yabaye umuhanzi wa mbere wa Gospel waririmbye muri ibi birori bikomeye mu Rwanda no ku Isi.

Uretse kujyana abatu gusura ibikorwa bitandukanye, Alpha niwe utegura ibikorwa byiswe "Kigali City Everning Work" bigamije gutembereza abantu mu mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa gikunze gukorwa nyuma y’amasaha y’akazi aho abantu batandukanye batemberezwa bakanazengurutswa umujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo.

Uyu mugabo ukomeje gahunda zo gukundisha abanyarwanda igihugu cyabo ahamya ko ubukerarugendo ari ahantu ba rwiyemezamirimo bashobora gushora amafaranga yabo kandi bakunguka.

Alpha Tours bafasha ababyifuza bose gutembera ibice nyaburanga by’u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.