Umupasteri n’umuhungu bo muri Florida muri America, Pastor James Cusick na Casey Cusick, bahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu myigaragambyo yabaye ku itariki 06 Mutarama 2020, iyo myigaragambyo ikaba yaranateye gutindaho mu gutangaza ibyabaye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, hari mu 2020.
Iyi myigaragambyo yabaye ubwo bari bagiye gutangaza ibyavuye mu matora. Icyo gihe uwari wungurije umukuru w’igihugu Mike Pence n’abagize Guvernoma bari bari gukusanya ibyavuye mu matora mu nyubako yitwa Nation’s Capitol akaba ari inyubako abagize leta bahuriramo.
Haje kuvuka imyigargambyo ubwo bari muri icyo gikorwa maze ikivunge cy’abantu gisunika abashinzwe umutekano barinjira bagira n’ibyo baginza. Pastor James Cusick n’umuhungu we Casey Cusick bakaba bari muri icyo kivunge nk’uko byagaragajwe na kamera zo kuriyo nyubako.
Nk’uko byagaragajwe n’imirongo yitumanaho; "Telephone ya Pastor yagiye ivugira kenshi mu nyubako nation’s capitol ubwo habaga imyigaragambo". Kuva imyigarambo yaba, abasaga 1,000 bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kugira uruhare mu myigaragambyo yo kuwa 6 Mutarama 2020.
Src: CP