Umupasiteri Nikolay Romanyuk, ukuriye Itorero Holy Trinity Pentecostal Church mu Karere ka Moscow, yatawe muri yombi azira kwamagana intambara Uburusiya bwashoje muri Ukraine no guhamagarira abakristo kutayijyamo.
Yafashwe azira ko yatangaje inyigisho muri Nzeri 2022, aho yavuze ko Bibiliya itemerera Abakristo kwitabira intambara.
Nyuma yo kugenzura inyigisho ze zatangajwe ku rubuga rwa YouTube rw’itorero, Romanyuk yashinjwe guhamagarira rubanda guhungabanya umutekano w’igihugu hakoreshejwe itangazamakuru.
Yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, bisa nk’aho agabweho ibitero bikomeye byarimo n’intwaro, aho ubuyobozi bwafatiriye ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu rugo rwe no mu zindi za bamwe mu bagize itorero.
Pasiteri Romanyuk afungiye muri gereza yo mu mujyi wa Noginsk, akurikiranweho ibyaha bishobora kumuhesha igifungo cy’imyaka itandatu cyangwa igihano cy’amafaranga angana na miliyoni imwe z’amafaranga y’u Burusiya.
Uyu mupasiteri yasobanuye ko imyemerere yabo nk’Abakristo batemera intambara, kandi ko bagomba kwirinda kwinjira mu bikorwa bihabanye n’amahame ya Bibiliya. Yavuze ko abahatirwa kujya mu ntambara basengerwa kugira ngo bagirirwe ubuntu.
Urubanza rwe rubayeho mu gihe abandi bapasiteri n’abayobozi b’amadini na bo bagiye bagirwaho ingaruka n’ibihe by’intambara, aho bamwe bageretsweho ibyaha cyangwa bagafatwa n’ingabo z’u Burusiya.
Inyigisho za Romanyuk zakomeje kwibanda ku mahame ya Bibiliya yo gukunda amahoro no kutinjira mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibintu byatumye ahura n’ibibazo bikomeye bitewe n’ubutegetsi bwa none mu Burusiya butemeranya na we.
| Inkuru yavuye kuri Christian Daily International
Iyi foto igaragaza President w’Uburusiya Vladimir Putin n’Umurusiya akaba n’Umukuru w’Idini rya Orthodox, Patriarch Kirill (L). Bari muri Moscow, ku wa 4 Ugushyingo 2023