× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuryango Family Corner wateguye igitaramo kigamije kugarura ubusabane hagati y’umuryango n’Imana

Category: Rwanda Diaspora  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuryango Family Corner wateguye igitaramo kigamije kugarura ubusabane hagati y'umuryango n'Imana

Umuryango "Family Corner" wateguye igitaramo cyiswe "Sound of worship" kigamije kugarura ubusabane hagati y’abagize umuryango ndetse n’Imana.

Sound of worship ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kumvikanisha ijwi ryo kuramya Imana nkuko intego ya Family Corner ari ukugarura ubusabane bw’Imana mu muryango.

Abakozi b’Imana batumiwe muri iki gitaramo

Hatumiwe abahanzi batandukanye barimo Nkurunziza Clément uzwi nka Nziza Clément, umuramyi Livingston, Jonathan, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa "Life center" na Asaph Ubumwe ya Zion Temple Bruxelles izwi mu njyana Gakondo na Drama.

Iki gitaramo cy’umugisha kizitabirwa n’abantu batandukanye

Umuramyi Nziza Clement umwe mu baramyi beza bazi gucuranga kandi bafite ijwi ryiza.

Benshi mu batuye mu gihugu cy’u Bubiligi banyotewe no gutaramana na Nziza Clement

Umuryango "Imbaraga z’itorero"

Mu gihe usanga abantu benshi bahuriza ku kuba muri iyi minsi umuryango ku isi yose utabona umwanya wo kuganira no gucoca ibibazo, kuri ubu usanga sosiyete ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye bitewe n’umuvuduko isi iriho aho usanga buri wese avuga ngo "Ndi Busy".

Mu byishimo byinshi, Ev Eliane Niyonagira washinze umuryango "Family Corner" ari kumwe n’umutware we

Ibi byabaye urwitwazo aho nta mwanya wo kuganira hagati y’umugore n’umugabo ndetse n’abana bitewe n’Imiterere y’akazi aho usanga buri wese avuga ko ataha ananiwe, hari n’ubwo usanga bakorera mu bice bitandukanye.

Ev Eliane Niyonagira yongeyeho ko n’ubwo hari ubwo ibi bituruka ku ngaruka z’akazi, ariko hari n’ubwo kaba urwitwazo, umugabo cyangwa umugore yagera mu rugo agahugira muri telephoni aho kunganiriza mugenzi we. Ev Eliane ati: "Ibi bigira ingaruka ku burere shingiro bw’abana, gutakaza uburere n’umuco, gushaka ubwigenge n’ibindi.

Uretse amakimbirane aturuka ku kubura umwanya wo kuganira, aha niho haturuka za gatanya zimaze kuba icyorezo ku isi yose. Ati: "Kutabona umwanya wo gusengera hamwe no kuganira. Icyorezo cyoretse umuryango n’itorero".

Kutabona umwanya wo gusengera hamwe ni ikindi cyorezo dore ko hari n’abasigaye banga gusengana kandi ari umugore n’umugabo. Hari n’ubwo biterwa n’uko buri wese yanga ko uwo babana yamenya amabanga ye.

Ev Eliane Niyonagira ati: "Ntibikwiye ko usanga umugore cyangwa umugabo yarashyize mu mutima we icyumba undi atemerewe kurungurukamo, nyamara Imana yarabagize umwe!. Nyamara mu rurimi rw’igifaransa bagira bati "Les familles qui prie ensemble reste ensemble".

Ibibazo byavuzwe haruguru: Intandaro yo gushinga umuryango "Family Corner".

Aganira na Paradise, Ev Eliane Niyonagira yavuze ko yagize iyerekwa ryo gushinga Family Corner riturutse ku bibazo byavuzwe haruguru byugarije umuryango.

Intego ya Family Corner

Ev Eliane Niyonagira ati: "Intego ya Family Corner ni ukugarura ubusabane bw’Imana mu muryango. Yifashishije urugero ruboneka mu gitabo cy’Itangiriro aho Imana yataramanaga n’umuryango wa Adam na Eva ariko nyuma bwa busabane buza kuyoyoka bitewe n’icyaha. (Intangiriro 3:8-10) Imana yaraje gusura inshuti zayo zijya kwihisha kuko bari bamaze gucumura.

Ev Eliane Niyonagira azwi cyane mu nyigisho zigamije kubaka umuryango. Aha yari ari mu itorero rya Zion Temple ryo mu Bubirigi aho asanzwe asengera.

Yakomeje agira ati: "Kuva icyo gihe, ubusabane bw’Imana n’umuryango bwajemo ikibazo havuka kwicana, kwagukana, ubuharike nibindi tugenda tubona, ariko umuryango ufite igicaniro gihoraho uzawusangana amahoro, umunezero ndetse no kunyurwa muri byose".

Abagize umuryango bakeneye guhurira hamwe, bakaramya Imana, Imitima ikabohoka - Ev Eliane

Ev Eliane Niyonagira yavuze ko umuryango ukeneye guhurira ku gicaniro, bagafatamya kuramya Imana no gusenga bari kumwe bagataha babohotse, bagataha baganira ku bihe byiza byo kuramya Imana. Ati: "Iyi niyo mpamvu Family Corner twiyemeje kuzajya dutegura ibitaramo byinshi ndetse n’amasengesho yo ku gicaniro hagamije gufasha umuryango kwegerana n’Imana".

Une famille qui prie ensemble reste ensemble.

Uyu muryango ukaba ukomeje gutegura amashengesho akorwa mu buryo bw’iyakure(online) hakaba hifashishwa uburyo bwa Zoom. Iki gitaramo "Sounds of worship" giteganyijwe kuwa 30/08/2025 I Bruxelles mu rusengero rwa Zion Temple. Ni uguhera saa 15h-19h.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.